Inshuti ya cyera ya Rihanna yagaragaye imukorakora

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Rihanna uri mu bitabiriye imurikamideli i Paris mu Bufaransa, yakoze ibisa n’agashya ubwo icyamamare Lebron James wahoze ari inshuti ye ya cyera yagaragaye amukorakora kunda nyuma y’igihe kinini batabonana.

Uyu mugabo uri mu bafatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba mu mukino w’intioki wa Basket agikubita amaso uyu muhanzikazi niko kumuhobera n’ibinezaneza ari nako amukorakora kunda.

Ibi byabaye ubwo bombi bari bagiye gushyigikira imurikamideli rya Louis Vuitton.Ni nyuma y’uko kandi yishimiye gutangira ubuzima bwo hanze y’ikibuga nyuma yo gusoza shampiyona ya NBA, aho yagaragaye mu imurikamideri rya i Paris.

Ubwo aba bombi bari bari kumwe banyuzagamo bagasa n’abongorerana ari nako Rihanna anyuzamo akamufata ukuboko bakanyura mu bantu bamwenyura ku buryo utabazi yagirago ni umugore n’umugabo.

Gutemberana no kongorerana kw’aba bombi sibyo byabaye uruvugiro, ahubwo icyo abantu batinzeho cyane ni uburyo LeBron James yakorakoye ku nda ya Rihanna kandi bizwi ko Atari umukunzi we.

Ni nyuma y’uko kugeza ubu inda Rihanna atwite ya kabiri ari iya Asap Rocky usanzwe ari umugabo we.Ntabwo ari Rihanna gusa wagiranye ibihe byiza na James, kuko uyu mugabo yakomeje kuzenguruka anyura ku nshuti ze za cyera, bikaba byari byakomeje kuvugwa ko ari ikimenyetso cy’uko arimo gusezera gukina Basket by’umwuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *