Umukobwa wasambanye na Davido yamuregeye umugore we

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa witwa Anita Brown yashyize ahagaragara ukuri kwavugwaga ko yatewe inda n’umuhanzi Davido nyuma yo guhurira i Dubai baza kuryamana nta gakingirizo.

Mu rusobe rw’amafoto n’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga,Anita usanzwe ari rwiyemezamirimo ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje Davido kumutera inda ku munsi wa mbere bahuriyemo nyuma yo gusangira bakagirana ibihe byiza.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, uyu mukobwa yoherereje ubutumwa bugufu umugore wa Davido ,Chioma Rowland, amubwira ko yatewe inda n’uyu muhanzi ariko agaragaza ko atazigera yivanga mu by’urugo rwabo.Yagize ati”Njye sinshaka umugabo wawe ndakwifuriza kumererwa neza.”

Mu rwego rwo gutanga umucyo ku by’umubano n’urukundo yagiranye na Davido,Anita yasohoye amafoto nyandiko (Screenshot) agaragaza amagambo y’urukundo bagiye bandikirana nyuma yo kuryamana.

Dailypost ivuga ko uyu Anita atari azi ko Davido afite umugore w’isezerano ari nayo mpamvu yemeye ko bacudika.Ni mu gihe uyu muhanzi asanzwe afite abana ku bandi bagore batandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *