Ubuyobozi bw’Ikipe ya Sunrise ibarizwa mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba bwamaze gusinyisha umukinnyi w’ Umugande Robert Mukoghotya wakiniraga Mukura VS yo mu Majyepfo y’u Rwanda.
Ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho wakiniraga iyi kipe mbere y’uko abengukwa n’iyi n’umutoza Muhire Hassan uherutse gutangira imirimo ye muri Sunrise mu minsi micye ishize.
Gusinyisha uyu mukinnyi cyo kimwe n’abandi bagera kuri batandatu nabo baherutse kwinjira muri iyi kipe , ni icyemezo cyafashwe n’uyu mutoza n’umwungiriza we Uwacu Jean Bosco.
Impamvu nyamukuru yo gusinyisha aba bakinnyi, ahanini ngo n’ukwirinda ko Sunrise itarwanira no kutamanuka ahubwo ngo icyo igiye guharanira ni ukuza imbere muri shampiyona y’u Rwanda.
Ni nyuma y’uko muri season ishize, Sunrise yari yaje ku mwanya wa 11 n’amanota 34 gusa, bikaba biri no mu byabaye intandaro yo kwirukana umutoza Seninga Innocent n’umwungiriza we Tugirimana Gilbert uzwi nka Kanavaro.


