Simon Tamale yahishuye uwamugiriye inama yo gusinyira Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Umunyezamu mushya wa Rayon Sports, Tamale Simon, yatangaje ko rutahizamu Joackiam Ojera ari we wamugiriye inama yo gusinyira Rayon Sports mbere y’uko ayerekezamo kuri uyu wa Kane.

Tamale w’imyaka 28 aheruka gusinya amasezerano yo gukinira Rayon Sports umwaka umwe, nyuma yo gutandukana na Maroons FC y’iwabo muri Uganda yahoze akinira.

Tamale uvuga ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itangazamakuru n’itumanaho, yasinyiye Rayon Sports mu gihe hari n’andi makipe yamwifuzaga.

Amakuru avuga ko Mukura VS ari yo yari yabanje kumubenguka, mbere y’uko iterwa gapapu na Murera.

Uyu munyezamu uri mu bitwaye neza muri shampiyona ya Uganda mu mwaka ushize w’imikino, yatangaje ko Ojera ari we wamugiriye inama yo kuza muri Rayon Sports.

Aganira n’urubuga rwa YouTube rw’iyi kipe yagize ati: “Nagishije inama Joackiam Ojera ambwira ibintu byiza. Mbere na mbere yambwiye ko Rayon Sports yakira abantu neza, ikindi ikaba umuryango ifata neza abakinnyi bayo.”

Uyu munyezamu yatangaje ko mu byamuzanye muri Rayon Sports ari ugukora cyane mu rwego rwo gufasha iyi kipe kuzamura urwego iriho, ariko na we bikaba byamufasha kubona amahirwe yo gukinira ikipe y’Igihugu cye cya Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *