Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yatangaje byinshi ku byatumye abura mu itangazamakuru aho yasobanuye ko ngo yari yararozwe ariko ku bw’amahirwe umupfumu bamurogeshejeho aramuhamagara aramuvura.
Hari hashize iminsi isaga 60 uyu Fatakumavuta yarabuze mu ruhame aho atari agikora ibiganiro ku mashene atandukanye ya You Tube, abantu bakibaza uko byamugendekeye bikabayobera.Kuri iyi nshuro rero nibwo Sengabo yongeye kugaragara avuga ukuntu yari yararozwe n’abantu ataramenya kuko ngo uwo mupfumu bari baramurogeshejeho ari nawe wamuvuye ngo yanze kumubwira uwabikoze mu rwego rwo kutica akazi.
Yagize ati”Bamugezeho umupfumu akora umuti akora umuti,ibyo bitega barabyohereza mu kumara kubyohereza ariko umuntu wabikoze ntabwo namumenye.”Umupfumu wabikoze ngo yaje kumenya ko ari umufana we aza kumuhamagara.
Ati”Umupfumu yarampamagaye arambwira ngo nibutse ukuntu nkukunda nkunda ibiganiro ukora,nanabonye ikiganiro wakoze n’abana bawe nari nzi ko uri umuntu w’imbobo ariko kuva nabona abana bawe nahise ngukunda kurenzaho.”
Fatakumavuta akomeza avuga ko uyu mupfumu yamuhamagaye akamurogora ngo yamubwiye ko atagomba kumubaza uwamurogesheje kuko ngo ntiyatatira igihango cy’akazi.Mu byo yamubwiye mu rwego rwo kumurogora, yamubwiye ko hari ibintu biri mu modaka ye agomba gukuramo koko ngo yabisanzemo abikuramo.
Si amarozi gusa yaheranye uyu mugabo, kuko ngo yaje gusanga yararwaye Diabete atabizi ari nabyo byamukurijemo gutakaza ibiro hakiyongeraho n’umujagararo w’ubwonko(Stress).
Gusa ngo umugore we yagiye amubwira kenshi ko ashobora kuba arwaye uburwayi bukomeye ariko Fatakumavuta akomeza kwinangira ariko yaje kuva ku izima ajyayo asanga Diabete yaramurenze, gusa mbere yahoo yari yabanje kujya koga muri dushe(douche) yikubita hasi(Fainting).
Kugeza ubu Fatakumavuta ntabwo ari kurya ibiryo bikungahaye ku masukari, ahubwo yirira ibirimo imboga n’amateke. Ni mu gihe havugwaga amakuru y’uko yari yarasinye kontaro n’ibindi bitangazamakuru cyangwa se ngo akaba yarafunzwe nyamara we akabihakana.


