Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa wamenyekanye mu ndirimbo nyarwanda zitandukanye, yagaragaje uburyo abashakanye bakwiye kwitwaramo ku girango barusheho kurambana.
Uyu muhanzikazi umaze imyaka 40 ku mugabane w’uburayi ni umwe mu bahanzikazi bagiye bashyira itafari mu kubaka u Rwanda binyuze mu muziki gakondo, aho ubutumwa bwe bwagiye bufasha benshi haba ku gukuza inganzo y’abandi bahanzi ndetse n’imyitwarire haba mu bakuze no mu rubyiruko.
N’ubwo Cecile Kayirebwa ari mu Burayi akunda kuza Kenshi mu gihugu cyamubyaye ari naho akunda kuzamurira impano z’abakiri bato kugirango bagere ikirenge mu cye mu rwego rw’imiririmbire.
Ntabwo Kayirebwa atanga ubutumwa ku byerekeye inganzo gusa, kuko no mu buzima busanzwe akunda kwigisha umuco nyarwanda.Sibyo gusa kuko no kuri iyi nshuro yahaye umuti abashakanye ushobora gutuma barambana ntibahore mu mwiryane.
Ubwo yaganiraga na Isimbi tv yavuze ko ibanga ryo kurambana hagati y’umugore n’umugabo, ari ukubahana ntihagire ubwira mugenzi we uko yishakiye bakajya banaseka bakishima.
Uyu mubyeyi avuga ko yaba umugabo cyangwa umugore agomba gukora inshingano ze ariko izishoboka bakazifatanya.
Kayirebwa, ni icyitegererezo ku bahanzi benshi mu Rwanda by’umwihariko ab’igitsina gore , aho kuri ubu hari abahanzikazi mu Rwanda usanga basubiramo ibihangano bye .



One Response
Izingiro ryo kurambana kw’abashakanye mu mboni z’umuhanzikazi Cecile Kayirebwa
Wagombye kubagira inama yo kudashaka nkuko nawe wabigenje nibyo bitanga amahoro !!!!!!!!