Abagabo batandukanye batangiye kurabya indimi nyuma yo kubona umubiri w’umugabo wa Zari, aho batangiye kumwoherereza ubutumwa bugufi bamushimagiza bavuga ko ngo afite umubiri ukururana.
Mu mashusho uyu mugabo aherutse gushyira hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuwa gatatu w’icyi cyumweru, uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko ,yasobanuye ko amaze kwakira ubutumwa butagira ingano bw’abagabo bagenzi be bamubwira ko ari mwiza kandi afite umubiri bwiza.
Yagize ati” Nakiriye ubu tumwa bugufi butagira ingano bw’abagabo bambwira ko babengutse umubiri wanjye , bakambwira ko bifuza kumera nkanjye.”
Lutaaya asanzwe ari rwiyemezamirimo akaba n’umucuruzi w’imyenda, aho anafite iduka ry’ibirungo by’ubwiza .Ibi rero ngo bikaba bimufasha kwita ku mubiri we,mu gihe Zari nawe ari umucuruzi umucuruzi akaba anakora ibiganiro kuri Televiziyo.
Aba bombi baherutse gushyira ku mugaragaro umubano wabo ubwo bakoraga ibirori ubwo Zari yambikwaga impeta na Lutaaya abantu benshi barabyishimira ariko abandi banenga umubano wabo ndetse banawutega iminsi.
Mu minsi ishize abakurikira imbuga nkoranyambaga babonye amakuru yacaracaye aho Zari ngo yumvikanye anenga umugabo we ko ari umunyabwoba kandi ahora acecetse, bikaza kuvugwa ko umubano wabo utameze neza ariko baza kugaragaza ko nta gatotsi karimo.



One Response
Abagabo batangiye kurabya indimi kubera umubiri w’umugabo wa Zari
None se ibyo bagombaga gulorera mu buriri, barabikorera ku karubanda? Uru nta mi si?