Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yabuze ayo acira n’ayo amira nyuma y’uko umuhanuzi amuhanuriye ko agiye kwiyegurira imiziki yaririmbiwe Imana ndetse akongera kuba umukozi w’Imana mu buryo bugaragara nk’uko yabihozemo na mbere.
Mu minsi ishize nibwo umuhanuzi witwa Mechack wamenyekanye mu myaka yashize ubwo yahanuraga ibintu bitandukanye yavuze ko igihe kigiye kugera uyu muhanzi akongera gukorera ibikorwa bye birimo n’ubuhanzi mu rusengero.
Uyu mugabo mu kiganiro yakoze kuri uyu wa Kane, ntiyemera cyangwa ngo ahakane niba koko azahindukira akongera kuba umukozi w’Imana n’ubwo ngo agikijijwe, icyakora ahamya ko niyo byaba atari vuba kuko hari imishinga akirimo gukora imusaba kuba ahandi hantu hatari mu rusengero gusa.
Yagize ati”Ndacyakijijwe,ariko guhindura kariyeri(Carrier) nkaba umuntu ukorera mu rusengero ntabwo ari vuba,urumva imishinga yose ndimo…ariko Imana njyewe ndayemera kandi ijya ikora mu buryo bw’igitangaza,byanashoboka, siyo se itegeka ubwenge,yanabuyobya. !”
Avuga ko Imana ikora mu buryo butandukanye kuko ngo ishobora no kumureka akajya muri ibyo byose atekereza gukora nyuma igahita imugarura bityo ngo niyo mpamvu atabyemeza ko bizarangiye asubiye gukorera mu nsengero cyangwa ngo abihakane aracyategereje.
Gusa ku rundi ruhande yumva mu buzima bwe yumva azaba Pasiteri ariko ngo yumva yabanza agashaka amafaranga akazaba umushumba ayafite atazaba akennye.Ntabwo ari Melody uyu muhanuzi yahanuriye gusa, kuko n’umuhanzi Mani Martin yamuhanuriye ko nawe agiye kongera kugaruka mu rusengero yasengeragamo akava mu miziki itararirimbiwe Imana.
Uyu Gatabazi Mechack bivugwa ko yagiye ahanura ibintu byinshi bitandukanye kandi bikaba by’umwihariko ngo akaba yarahanuye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


