Ikipe ya APR FC nyuma y’Umurundi Nshimirimana Ismail ‘Pitchou’, yerekanye Umugande Taddeo Lwanga nk’umukinnyi wayo mushya.
Lwanga wamenyekanye mu makipe atandukanye y’iwabo na Simba Sports Club yo muri Tanzania, yasinyiye APR FC amasezerano yo kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.
APR FC yamutangaje nk’umukinnyi wayo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet.
Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko ukina hagati mu kibuga na we yemeje ko ari umukinnyi wa Nyamukandagira abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Ni nyuma yo kurushyiraho amafoto abiri ari mu mwambaro wa APR FC ubwo yari amaze gusinya.
Ni amafoto yari aherekejwe n’amagambo aboneka muri Bibiliya, mu gitabo cy’ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abakorinto, igice cya 15 umurongo wa 10; mu kugaragaza ko kuba yabaye umukinnyi wa APR FC ari ku bw’ubuntu bw’Imana.
Ati: “Ariko ubuntu bw’Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw’ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bw’Imana buri kumwe nanjye.”
Nyuma ya Lwanga na Pitchou byitezwe ko APR FC igomba kwerekana abandi bakinnyi batanu b’abanyamahanga yaguze.


