Iyo umukobwa/gore asomanye n’umugabo bibungura iki?

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bwerekana ko kutabasha gusomana neza ari ikimenyetso cy’uko utishimye mu buzima bwawe. Bukomeza bwerekana ko kubikora neza, byongera cyane kwiyumvanamo, bigatuma umubiri ukora neza, ndetse n’amarangamutima akarushaho kuba meza.

Niba wifuza kugira ubuzima bwiza no kongera umubano mwiza hagati yawe n’uwo ukunda, bishobora kuba uburyo bwiza ndetse no kongera ubushake no gukundana cyane.Ku batabizi umubiri wungukira byinshi mu gusomana haba kubashakanye cyangwa ku bakundana aribyo ibi bikurikira.

Byongera ubuzima burimo ibyishimo
Ubushakashatsi bwakozwe, bwerekana ko imiryango ikunda gusomana cyane ibaho yishimye ugereranyije n’itabikora.Ikindi baba bafite amahirwe menshi yo kugumana igihe kirekire kurusha abatabikora.

Byongera umusemburo wa oxytocin ku bagabo
Ku bashakanye, byongera ubusabane. Ku bagabo, umusemburo wa oxytocin cg se umusemburo w’urukundo wiyongera cyane mu gihe cy’iki gikorwa.

Bituma umubano w’abashakanye urushaho kuba mwiza
Uretse urukundo rugomba kuranga abashakanye, ubusabane no kwiyumvanamo biri mu bituma batindana ndetse buri wese akifuza guhora iruhande rw’undi. Ku bakunda gusomana kenshi, bakunze kugaragaza amarangamutima yabo ndetse n’ubwumvikane bwinshi mu muryango wabo.

Bigabanya stress
Umusemburo wa cortisol, uzwiho kuba imvano ya stress mu mubiri, gusomana byibuze iminota 15, bishobora kugabanya urugero rw’uyu musemburo ku buryo bugaragara.

Bikomeza imibereho myiza
N’ubwo nta buryo buhari bwo kubisobanura, gusa bikomeza ubuzima no kurushaho kumererwa neza muri rusange.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abantu bamaranye igihe kinini kandi basomana kenshi, bigira urugero ruri hasi rwa cholesterol bityo bikabafasha kwirinda indwara z’umutima n’izindi zitera imikorere mibi y’umubiri.

Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso
Gusomana bituma udutsi duto dutwara amaraso twaguka, bityo umuvuduko w’amaraso ukagabanuka, bishobora kuba umuti mwiza ku bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Iyo umukobwa/gore asomanye n’umugabo bibungura iki?
    Waca bongo. Uzi indwara abantu banduzanya ngo baradomana? Ntabwo iminwa yagenewe gusomana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *