MINISPORTS ntiramenya niba koko umutoza w’Amavubi yaba yarasezeye

Sangiza iyi nkuru

Hashize iminsi havugwa ko umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer yaba yaraseshe amasezerano yo gutoza iyi kipe nyuma y’uko ngo yaba yaramaze kubona indi kipe agiye kuzatoza n’ubwo andi makuru avuga ko yibereye mu biruhuko iwabo mu gihugu cya Espagne.

Iki kibazo cyagarutsweho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ubwo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie yabajijwe niba koko uyu mutoza yaba yarasezeye akazi, maze atangaza ko kugeza ubu nta baruwa ye MINISPORTS irabona.

Uyu muyobozi yavuze ko hari hashize igihe kingana n’amezi atatu yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri.Icyo gihe ngo impande zombi hari ibyo zari zemeranijweho bityo uyu mutoza akaba yari afite umusaruro agomba gutanga(Target).

Ati”Urumva rero tumaze amezi macye turi mu masezerano, hari umusaruro twabonye yego utari mwiza, ariko hari n’ibindi bigikorwa dufite muri gahunda yacu ku bufatanye n’urwego rureberera umupira mu Rwanda (FERWAFA).”

Uyu muyobozi yashimangiye ko, umutoza adapfa gusezererwa gutyo gusa,ahubwo ko hari itsinda ribanza kwicara rikareba inzira byakorwamo.Avuga ko hari abo bireba ari na bo basesengura umusaruro w’ikipe y’Igihugu, rero ngo amasezerano y’umutoza aracyahari kandi ngo arakomeje.

Carlos yatangiye gutoza Amavubi guhera muri Werurwe 2022,nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe ariko nyuma akaza kongerwa indi myaka ibiri.Kugeza ubu biri kuvugwa ko uyu mutoza aherereye iwabo aho ari mu biruhuko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *