Diamond Platnumz yahuye na Perezida Kagame witabiriye igitaramo cye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yahuye n’umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Tanzania ndetse na Afurika muri rusange nka Diamond Platnumz waraye utaramiye Abanyarwanda.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Diamond yataramiye abanya-Kigali, mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyari mu rwego rwo gutangiza iserukiramuco rya “Giants of Africa” riri kubera mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, umukobwa we Ange Kagame ndetse n’abuzukuru be bari mu bihumbi by’abitabiriye iki gitaramo cyabereye muri BK Arena.

Perezida Kagame by’umwihariko nyuma y’igitaramo yahuye n’umuhanzi Diamond wagiye kumusuhuza, barifotozanya.

Uyu munya-Tanzania wataramiye Abanyarwanda mu ndirimbo ze zitandukanye nka “Why” yakoranye na The Ben, Jeje, Enjoy” yahuriyemo na Juma Jux…, yagaragaje by’umwihariko ko yatewe ishema no kuba Perezida Paul Kagame yitabiriye igitaramo cye.

Ni Diamond wanagaragaje ko anyuzwe n’uburyo u Rwanda ruri ku murongo, bigizwemo uruhare n’Umukuru w’Igihugu.

Ati: “Nuza mu Rwanda uzahakunda. Hari amahoro, umujyi usukuye; buri kimwe kiri ku murongo. Nyakubahwa Perezida ndi umufana wawe, nyizera turagukunda. Murakoze cyane.”

Iserukiramuco rya Giants of Africa ryaraye ritangijwe na Perezida Kagame wari kumwe n’abarimo Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa akanaba n’Umuyobozi wa Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika [NBA], rizamara iminsi irindwi ribera i Kigali.

Abaryitabiriye bazahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n’inzobere mu mukino wa Basketball, mu rwego rwo kubafasha kugira ubumenyi bwihariye kuri uyu mukino uri mu ikunzwe kurusha iyindi ku Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *