“Aramutse yaranyishyuye naba ndi Miliyoneri”Mico The Best yatanze andi makuru ku bye na Diamond

Sangiza iyi nkuru

Hagati mu cyumweru gishize, nibwo hatangajwe ko umuhanzi Diamond Platinumz agiye kuza gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya African Giant ariko kandi hakaba hari n’amakuru yavugaga ko umuhanzi Mico The Best yaba aryamiye amajanja ngo amwishyuze amafaranga yamugombaga yari amurimo kuva mu mwaka wa 2013.

Mu gihe abantu bari bakibaza ku byayo makuru , nibwo Mico The Best abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahise asohora itangazo rishimangira ko ikibazo yari afitanye n’uyu muhanzi w’umutanzaniya cyacyemutse binyuze mu buyobozi bwa WASAFI nyuma y’uko bumwegereye bakagirana ibiganiro bikura umwuka mubi wari hagati y’aba bahanzi bombi.

Mu gushaka kumenya ibyaya makuru byimbitse BWIZA.COM yaganiriye na Mico abazwa niba koko yarishyuwe asaga Miliyoni 17 yari aberewemo na Diamond, avuga ko abantu babyumvise nabi atabifata nk’ubwishyu ahubwo ko icyari kigamije ari ugukuraho umwuka utari mwiza hagati yabo.

Ikindi Mico yatanzeho umucyo, ngo ni uko atari yakaniye ko ageza Diamond mu nzego z’ubutabera agikandagiza ikirenge cye muri Kigali nk’uko abantu benshi bakomeje kugenda bibivuga kuko ngo n’ikimenyimenyi ntabwo yari yigeze amuvugisha mbere y’uko amenya amakuru y’uko agiye kuza , ahubwo ngo yahise abona Babu Tale usanzwe aharanira inyungu z’inzu ya Wasafi amwegereye ngo babicyemure, gusa yongeraho ko atari ukwishyurwa nk’uko abantu babifata nabi.

Yagize ati” Ibijyanye no kwishyurwa abantu babyenterepureta nabi(Enterpretation), ntabwo bikwiye kwitwa inyishyu kuko habayeho kumvikanisha impande zombi ku munyarwanda n’umunye-Tanzania, ni ukureba gusa ikintu gishobora koroshya ibyo bintu njye nanabyita Fanta kuko ntushobora kuvuga ngo ibyangiritse muri show arabikwishyuye n’ugukuraho ikibazo gusa mu biganiro hagasigara umwuka mwiza.Ntabwo ari inyishyu ngo yabanje kwishyura kugirango aze, oya.”

Gusa avuga ko nk’ibintu byari birimo amafaranga umuntu ashobora gutangaho macye bigaragaza ko biri mu nzira ko n’ibisigaye bizagenda neza ariko bikaba bitafatwa nk’inyishyu kuko ngo bibazwe mu bwishyu yaba ari umutagire(Milionaire).Kugeza ubu nta kibazo ngo afitanye na Diamond kuko ngo no kuba baramwegereye nabyo ni igisubizo ku bibazo byabo.

Mu mwaka ushize wa 2022 byavugwaga ko Diamond agiye gutaramira i Kigali, Mico The Best abifashijwemo na KIKAC Music yarebereraga inyungu ze icyo gihe bahise batanga ikirego bundi bushya basaba inzego zitandukanye ko mu gihe uyu muhanzi yaba ageze i Kigali yabanza kumwishyura.

Ni ikirego Mico The Best yatanze abimenyesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka ndetse na Ambasade ya Tanzania mu Rwanda ariko birangira ataje no kumwishyuza bias n’ibicecetse.Icyo gihe Mico The Best yunganiwe n’umunyamategeko Bayisabe Irene bishyuzaga Diamond ibihumbi 17270$ (arenga miliyoni 17Frw).

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. “Aramutse yaranyishyuye naba ndi Miliyoneri”Mico The Best yatanze andi makuru ku bye na Diamond
    Ibi nabyo byo gucanga abantu mukwiye kubireka; niba warishyuwe (ntawe ukubajije ayo wishyuwe) yego nibe yego, niba utarishyuwe vuga oya, ibe oya; utu tundi wongeraho ni ugucanga abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *