Ifoto Diamond arikumwe n'umukuri w'Igihugu ikomeje kwishimirwa n'abatari bacye

Diamond Platnumz yongeye gucyeza u Rwanda nyuma yo kuhataramira

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz yacyeje u Rwanda nyuma y’amasaha macye ahataramiye mu gitaramo gufungura Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ yataramiraga i Kigali kuri uyu wa 13 Kanama 2023 .

Ni igitaramo cyabereye muri BK Arena cyitabiriwe n’umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame n’abandi batandukanye barimo Intore Masamba, n’ubyinnyi Shiri Sherrie Silver n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Akigera muri Tanzania, Diamond yanditse kuri Instagram ye agira ati” Thank you Rwanda”.
Ibi yabivuze nyuma y’uko n’ubundi ubwo yari ku rubyiniro yari yabwiye abitabiriye igitaramo ko Abanyarwanda bafite amahirwe yo kuba bafite Perezida Kagame n’inyubako nziza nka BK Arena ,umujyi usukuye buri kimwe kikaba kiri ku murongo.

Aha Diamond yaboneyeho kubona amahirwe yo kwifotozanya n’umukuru w’Igihugu anavuga ko amukunda.Ibi byagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gikundwa n’ingeri zitandukanye z’abanyamahanga by’umwihariko abahanzi n’abafite aho bihuriye n’imyidagaduro.

Diamond ashimye u Rwanda nyuma y’umunyarwenya Kevin Hart aherutse kurugenderera aza gushimishwa n’uburyo yakiriwe n’umuryango we, aho yeretswe ibyanya nyaburanga bitandukanye birimo Pariki n’ibindi bitandukanye.

Ifoto  Diamond arikumwe n'umukuri w'Igihugu ikomeje kwishimirwa n'abatari bacye
Ifoto Diamond arikumwe n’umukuri w’Igihugu ikomeje kwishimirwa n’abatari bacye

Diamond yanyuze abitabiriye  igitaramo cy'iserukiramuco
Diamond yanyuze abitabiriye igitaramo cy’iserukiramuco

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *