Drone y’Igisirikare cya Ethiopia yarashe mu baturage b’iki gihugu bikagaragambyaga, yicamo ababarirwa muri za mirongo.
Byabareye mu karere ka Amhara gaherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Ethiopia, ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama.
Itangazamakuru ryigenga muri kiriya gihugu rivuga ko ababarirwa muri 70 ari bo biciwe muri kiriya gitero.
BBC Amhara cyakora ivuga ko umubare w’abishwe uri munsi y’abatangajwe.
Imibare itangwa n’amavuriro yo muri kariya gace ivuga ko abantu 26 ari bo bishwe, na ho ababarirwa muri 70 barakomereka.
Abarashwe na drone y’Igisirikare cya Ethiopia bigaragambirizaga mu mujyi wa Finote Selam, mu rwego rwo kwamagana gahunda yo kwinjira muri kariya gace Ingabo za Ethiopia zifite.
Guverinoma y’i Addis Ababa ntacyo iratangaza kuri aya makuru.
Cyakora Ingabo za Ethiopia n’umutwe witwa Fano bamaze ibyumweru barwanira muri kariya karere ka Amhara.
Imirwano y’impande zombi yadutse nyuma y’uko uriya mutwe w’inyeshyamba wanze kurambika intwaro hasi, ibyatumye Igisirikare cya Ethiopia gihitamo kohereza Ingabo zacyo muri kariya gace.


