Umucuranzi Sheebah Karungi nyuma y’uko agiranye amakimbirane na Cindy Sanyu yatoboye aravuga, ahamya ko yubatse ubwami bwe wenyine kandi ntabwo ashishikajwe no gushimisha ibyifuzo by’abagabo i Kampala.
Mu kiganiro Sheebah yagiranye na televiziyo yo mu gihugu, yatangaje ko adashishikajwe cyane n’ubukwe kandi ko anyuzwe n’igitekerezo cyo kuguma adafite uwo bakundana.Yasobanuye ko yemera ko Imana yamaze kumuha imigisha myinshi kandi ko atitaye ku gushaka cyangwa kutarongora.
“Nigeze guhabwa imigisha mu buryo bwinshi n’Imana. Mfite ibintu byose abantu bashakisha mu bakunzi, kandi mbayeho mu buzima bushimishije kuko numva urukundo rw’Imana.
Sheebah Karungi uhagaze neza mu gihugu cya Uganda mu ndirimbo zitandukanye yakoranye yavuze ko impamvu amaze igihe kinini nta mukunzi afite ari uko ngo atarabona uwo yifuza bazabana ubuzima bwose.
Mu 2019 nabwo ubwo yabazwaga impamvu adashaka umugabo kandi ari kugana mu zabukuru, yabwiye ibitangazamakuru ko kuba amaze imyaka myinshi atarajya mu rukundo ari uko atarabona umugabo yifuza [Mr Right].
Yavuze ibyo mu gihe hari abahanzi bakomeye bagiye bagaragaza ko bishimiye kuba bajya mu rukundo na Sheebah nyamara akabyanga.


