Umuhanzi Sheebah Karungi na Cindy bakomeje urugamba rwo guhangana mu muziki aho noneho banabyeruye bakavuga ko bagomba no kubigaragariza mu gitaramo kirimo gutegurwa taliki ya 15 Nzeri ahitwa Kololo Airstrip.
Mu gihe igitaramo cyegereje , abahanzi batandukanye bagiye batanga ibitekerezo kuriyi ntambara idasanzwe. Ijwi rimwe rigaragara ni Eddy Kenzo, Perezida wa UNMF, washimye aba bahanzikazi bahisemo guhangana mu muziki biganisha ku kuwuzamura.
Aganira n’imwe muri Televiziyo yo muri Uganda Kenzo yumvikanisha ko ashima uburyoki aba bahanzikazi bazi kuryoshya umuziki Ati”Nishimiye ko iyi atari guhangana ku mubiri bivamo ihohoterwa. Ni imyiyerekano ya muzika no kuwuzamura, ni byiza nk’abahanzikazi kumenya uko umuziki ukorwa. Ndashishikariza abantu bose gusohoka bakerekana ko bashyigikiye.
Muri iki gitaramo aba bahanzikazi bazakorana, bisa nk’aho umwe azaba ashaka kwereka rubanda ko ariwe ushoboye n’undi bikaba uko.Ni mu gihe Sheebah yari amaze igihe avuga ko Cindy Sanyu arimo kumwabakiraho izina kugirango yongere azamuka nyuma y’igihe kinini ahugiye mu by’urushako.


