Umutwe witwaje intwaro wa FDLR uravuga mu bwicanyi bwakorewe abasivili mu duce twa Ndosho na Keshero, umujyi wa Goma mu rukerera rwo kuri uyu wa 30 Kanama 2023.
Abakirisitu bari bayobowe na Pasiteri witwa Bisimwa Ephraim biyita Wazalendo bazindutse mu masaa cyenda yâurukerera, berekeza ku kigo cya misiyo yâamahoro yâUmuryango wâAbibumbye (MONUSCO), basaba ko ibavira mu gihugu.
Bigendanye nâuko umuyobozi wâumujyi wa Goma, Komiseri Kapend Kamand Faustin, tariki ya 23 Kanama 2023 yari yarasohoye itangazo rimenyesha abaturage ko nta myigaragambyo yemeye, yahise yohereza abashinzwe umutekano kugira ngo babakumire.
Amakuru aturuka i Goma aravuga ko muri ayo masaha humvikanye amasasu menshi, bikavugwa ko yatewe no guhangana kwâabigaragambya nâaboherejwe kubakumira. Ubwo hari hakeye, ku muhanda ugana ku kigo cya MONUSCO hagaragaye ibishushungwa byâamasasu menshi.
Ikinyamakuru Tazama RDC cyatangaje ko batandatu mu bigaragambyaga bishwe barashwe, abandi benshi barakomereka. Mu bapfuye haravugwamo umugore wari umunyamakuru wa radiyo Uwezo wa Neno.
Bivugwa kandi ko mu gukumira iyi myigaragambyo, abigaragambya bazengurutse umupolisi umwe, arakubitwa, hanyuma bamwambura imbunda ye ya AK-47. Bishoboke ko uburakari bwâabashinzwe umutekano bwaturutse aha ngaha, bagakora ibyo batatumwe.
Perezida wâumutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye ubwicanyi bwakorewe aba basivili, asobanura ko mu babishe harimo abajenosideri (FDLR) nâabacancuro. Ati: âUbwicanyi bwâinzirakarengane zâabasivili bwakozwe na Leta ya Kinshasa muri Goma ntibukwiye kwihanganirwa.â
Bisimwa yakomeje ati: âTuramagana dukomeje abacancuro bâabanyamahanga nâabajenosideri bishe abasivili nta muburo. Abasivili bâinzirakarengane bazira urugomo rwa Leta ya Kinshasa yifashishije insoresore zishingiye ku moko yashyize muri FARDC zizwi nka âWazalendoâ. Dusabe ko abaturage bacu barindwa.â
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, na we yunga mu ijambo rya Bisimwa, yagize ati: âItsemba muri Goma. Turamenyeshe abenegihugu nâamahanga ubwicanyi buri gukorwa na Leta ya Kinshasa (FARDC, abacancuro nâabajenosideri FDLR) ku basivili. Kunanirwa gufasha umuntu uri mu byago kuramaganwa.â
FDLR, Wazalendo nâabacancuro M23 ishinja kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe i Goma ni yo mitwe ihanganye na yo mu bice bitandukanye byo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi. Igisirikare cya Leta, FARDC, cyo gisa nâicyakuyemo akarenge, mu gihe gihanze amaso akarere.



One Response
Goma: FDLR iravugwa mu bwicanyi bwakorewe abasivili
ariko mana iyo ngirwa ngo ni president cyabitama ubu arakora iki koko?Agezaho abura byose akiyahurira mu kwica abaturage?Hanrya ngo arashaka kongera kuyobora?Umwicanyi ruharwa kisekedi naveho, naveho nubundi ntacyo amaze.nasubire aho yaturutse ajye mumuhanda atware taxi voiture mu mihanda yububiligi, naho ibyo kuyobora sibye ntabyuo azi azi kwirirwa yica gusa.ariko ndasaba abanyekongo bagifite umutima kumukuraho bwangu kandi ave mugihugu.nta soni erega ubwo se aravuga ngo ni M23 yabishe da?M23 iratanga inkunda mu barwayi, ariko we arica gusa, kandi izo nzira karengane sha nubona zitakugarutse, uzaba ureba, ayo maraso yabana babanyekongo, muzayaruka.