celine-2.jpg

Murumuna wa Celine Dion yongeye kuvuga uko ubuzima bwa mukuru we bumeze

Sangiza iyi nkuru

Murumuna w’umuhanzikazi Celine Dion ‘yasangije abakunzi be amakuru ajyanye n’ubuzima bw’uyu muririmbyi amaranye igihe kugeza ubwo asubitse ibitaramo yateganyaga.

Ni nyuma y’uko hashize igihe bamusanganye uburwayi bw’imitsi, yitwa stiff person syndrome yibasira umuntu umwe muri miliyoni, byatumye asubika asubika ibitaramo yateganyaga gukora muri 2024.

Gusa Claudette yavuze ko abaganga barimo gukora ibishoboka byose kugirango mukuru we amererwe neza.yongeyeho ko abashakashatsi barimogushaka umuti w’iyi ndwara iteye ubwoba.”

Claudette yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’ubuzima bw’umuvandimwe we ndetse ko kuba afata umwanya akabwira abantu amakuru y’uko Celine Dion ameze na byo ari izindi mbaraga zo kumufasha koroherwa no gukira vuba.

Mu Kuboza ku mwaka ushize, Celine yashyize hanze amashusho kuri Instagram ye asobanura uburyo uburwayi bwagize ingaruka ku buzima bwe.Yagize Ati: “Iyi spasms igira ingaruka mu bice byose by’ubuzima bwanjye, rimwe na rimwe bikantera ingorane iyo ngenda kandi ntibinyemerere gukoresha ijwi kugirango ndirimbe nk’uko namenyereye.”
celine-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *