Ishyamba si ryeru hagati ya Mashami na Muhadjiri Hakizimana

Sangiza iyi nkuru

Umwuka mubi wamaze kwaduka hagati y’umutoza Mashami Vincent wa Police FC na Hakizimana Muhadjiri, kubera imyitwarire y’uriya mukinnyi.

Hakizimana Muhadjiri ntiyigeze agaragara mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona Police FC yaguyemo miswi na Mukura VS igitego 1-1 ku Cyumweru gishize.

Amakuru aturuka muri Police FC avuga ko umutoza Mashami ari we wafashe icyemezo cyo kudakinisha Muhadjiri uriya mukinnyi, kubera ibyo yita “imyitwarire ye mibi.”

Aba bombi bashwanye ku mukino w’umunsi wa kabiri Police FC yatsizwemo na APR FC igitego 1-0. Muri uyu mukino Muhadjiri yaje gusimbuzwa ariko ntiyakira neza icyo cyemezo.

Umwe mu bantu b’imbere muri Police FC yabwiye The New Times ko “[mbere y’umukino wa Mukura] Muhadjiri yakoranye imyitozo n’ikipe, gusa umutoza afata icyemezo cyo kutamukinisha kubera imyitwarire mibi yagaragaje mu mukino wa APR inajyana n’ikinyabupfura gike.”

Bivugwa ko Hakizimana Muhadjiri amaze igihe adacana uwaka na Police FC, nyuma yo kumwangira kwerekeza mu kipe ya Zakho yo muri Iraq yifuzaga kumutangaho abarirwa muri Frw miliyoni 70.

Imyitwarire ya Muhadjiri irasa n’aho iri kugira ingaruka kuri Police FC, ndetse birasa n’aho umutoza Mashami yatangiye gutekereza kuba yamushyira ku ruhande.

Hakizimana Muhadjiri kuri ubu ari mu mwiherero w’Amavubi yitegura guhura na Les Lions de la TĂ©ranga ya SĂ©nĂ©gal, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri CĂ´te d’Ivoire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *