Umukinnyi wo ku ruhande wa Manchester United Antony Matheus yongeye guhakana ibirego ashinjwa n’uwari umukunzi we Gabriela Cavallin byo kumukorera ihohotera rishingiye ku mubiri.
Ni i ibirego bishya byatangajwe mu bitangazamakuru byo muri Bresil, aho byagarukaga ku kuba ngo uyu mukinnyi yarakubitiye uyu mukunzi we muri hotel y’i Manchester hafi ku muca urutoki.
Antony yahakanye ko ibyo ari ibinyoma byambaye ubusa, yemeza ko ari ugushaka kumuharabika.Igipolisi cyo kivuga ko kigikomeje iperereza ngo hakusanywe ibimenyetso.
Uyu musore w’imyaka 23 avuga ko nawe yizeye ubutabera kuko kugeza ubu ari umwere.Ati “Nshobora kuvuga mfite icyizere ko ibirego ari ibinyoma kandi ko ibimenyetso bimaze gutangwa byerekana ko ndi umwere ku birego byatanzwe.
Yemera ko umubano wabo wahoragamo agatotsi ariko ko atigeze amukora kumubiri ati”Umubano wanjye na Madamu Gabriela wari umuvurungano, hamwe n’ibyaha byo mu magambo impande zombi, ariko sinigeze ngira icyo mukora ku mubiri.
Ni nyuma y’uko muri Kamena,nabwo uyu mugore yari yashinje Antony kumukorera ihohotera rikorerwa abagore mu ngo.Icyo gihe Antony yasohoye itangazo kuri Instagram avuga ko Cavallin yashakaga kumuharabika.Ikipe ya Manchester United ntacyo itangaza nyuma y’ibirego bishya bivuzwe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, FA yo muri Berezile yemeje ko Antony yakuwe mu ikipe mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi muri Nzeri na Boliviya na Peru, asimburwa na Gabriel Jesus.
Uyu Antony avuzweho ihohotera mu gihe mugenzi we Greenwood wakuriye muri iyi kipe nawe yafunzwe akurikiranyweho dosiye nk’iyi hiyongereyeho gufata kungufu byanamuviriyemo gutakarizwa icyizere akavanwa muri iyipe agatizwa mu ikipe ya Getafe FC yo muri Espagne.


