Federasiyo y’igihugu y’umupira w’amaguru yahaye igihano abasifuzi 2 cyo kuzamara imikino 4 badakora akazi nyuma yo kwitwara nabi mu mukino w’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro 2017, wari wahuje ikipe ya Espoir Fc na Etincelles ku cyumweru cyashize i Rusizi.
Aba basifuzi barimo Nsabimana Celestin, usifura hagati ndetse na Rulisa Patience, bahawe iki gihano bashinjwa kwica ingingo ya 3 igenga irushanwa ry’igikombe cy’amahoro, aho basimbuje ku nshuro ya 4 ku ruhande rwa Espoir Fc ibi bikaba byarabaye ku munota wa 75 w’umukino, mu gihe biteganyijwe ko hatagomba gusimbuzwa abakinnyi barenze 3 mu mukino umwe nk’uko biteganywa n’iyi ngingo ya 3.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe kandi ko irushanwa ry’igikombe cy’amahoro rizasubukurwa nyuma y’uko hatashye igikombe cya Azam Rwanda Premier league, aho umukino wa nyuma uteganyijwe ku itariki ya 15 Kamena.
Iri subikwa ry’iyi mikino y’aya makipe kandi, ntirikuraho kuba aya makipe yari yamaze kurushanwa aho ikipe ya Espoir Fc yari yatsinze Etincelles Fc 3-0 mu mukino wo kwishyura.
Gusa FERWAFa ivuga ko nta baruwa cyangwa indi nyandiko yigeze ibona yo ku ruhande rwa Etincelles Fc igaragaza ko aba basifuzi bakoze ibihabanye n’amahame agenga irushanwa ryo gusimbuza ku nshuro ya 4 kandi bitemewe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


