Paul Pogba ashobora guhagarikwa imyaka ine nyuma y’uko ibipimo by’ibiyobyabwenge byongera imbaraga bigaragaye mu mubiri we bityo akaba ashobora guhagarikwa imyaka ine adakina.
Umufaransa Paul Pogba ukina hagati mu kibuga mu Ikipe ya Juventus, yari aherutse guhagarikwa by’agateganyo, nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka “testosterone”.
Umunyamakuru Fabrizio Romano yemeje aya makuru aho yavuze ko Paul Pogba yipimishije bagasanga mu marasoyo harimo ibiyobyabwenge.Bikaba bivugwa ko uyu musore ashobora guhagarikwa imyaka ine adakina.
Nyuma y’umukino Juventus yatsinze Udinese 3-0 ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (NADO), cyatoranyije bamwe mu bakinnyi ba Juventus kugira ngo bapimwe hagamijwe kureba ko bakoresha ibiyobyabwenge, hagaragaramo na Pogba utari wakinnye uwo mukino.
Ku wa Mbere, tariki ya 11 Nzeri, ni bwo ubuyobozi bw’ikipe bwatangaje ko umukinnyi wayo yahagaritswe nyuma yo gupimwa agasangwamo ibimenyetso byo gukoresha imiti yongera imbaraga.


