APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo, nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 2-1.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yari yakiriye iy’i Musanze muri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa kane wa shampiyona.
Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya rutahizamu Victor Mbaoma na Ruboneka Jean Bosco ni byo byafashije Nyamukandagira kurema agatima abayihebeye, nyuma y’icyumweru inyagiwe na Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 6-1.
Musanze FC yabonye impozamarira ku munota wa 89 w’umukino biciye kuri Tuyisenge Pacifique winjiye mu kibuga asimbura.
Umunsi wa kane wa shampiyona usize APR FC ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 10, inganya na Musanze FC yo mu majyaruguru.


