Ingabire Peace Assia wari umubitsi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), yeguye ku nshingano ze; aba umuyobozi wa kane muri iri shyirahamwe ufashe icyo cyemezo.
Ingabire wari waratorewe kuba umubitsi wa FERWACY muri Kamena 2022, mu ibaruwa yanditse yavuze ko yafashe kiriya cyemezo “ku mpamvu ze bwite.”
Izi mpamvu ni na zo bagenzi be batatu beguye mbere ye batanze ubwo bafataga icyemezo nk’icye.
Aba barimo Murenzi Abdallah wahoze ari Perezida wa FERWACY, Karangwa Franà§ois wari Visi Perezida wa mbere wayo na Munyankindi Bénoà®t wari Umunyamabanga Mukuru [we yegujwe n’Inteko Rusange].
Nta gihindutse, amatora ya Komite Nyobozi nshya azaba ku wa 21 Ukwakira 2023.
Mu bo byamaze kumenyekana ko biyamamarije kuyobora ririya shyirahamwe, harimo Ngendahimana Radislas usanzwe ayobora Ishyirahamwe ry’uturere ndetse n’Umujyi wa Kigali (RALGA).



One Response
Umuyobozi wa kane muri FERWACY yeguye
Ubu nkuyu mugore ibyamagare arabizi koko, cyangwa nuwo bizaniye baramwihera ngo yirire