Umuhanzi w’umunyarwanda ukizamuka mu muziki Laika Music yatoboye avuga ku urukundo n’ubucuti afitanye Harmonize, nyuma y’uko bari bamaze iminsi bavugwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye.
Aba bombi baherutse kwemeza urukundo rwabo, bagaragaza ko bimaze no gufata indi ntera bikanarenga umuziki.Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Laika yemeye ko yishimiye byimazeyo umubano we na Harmonize, kandi ko atigeze abona ikintu kibi kuri we, ahubwo ibye byose bihora ari bishya.
Ati: “Kugeza ubu, nta kintu na kimwe cyapfa kudutandukanya. Njye na we njye turi inshuti magara. Sinigeze mbona ikintu kibi kuri we, kandi nishimiye rwose umubano wacu.”Yavuze kandi mu rwego rwo kugaragaza ibimenyetso by’umubano bafitanye bombi bishyizeho tatouage zihuye, bishushanya umubano wabo ukomeye bafitanye.
Harmonize avuzwe mu rukundo na Laika ukorera umuziki we muri Uganda nyuma ya Yollo The Queen nawe baherutse kuvugwa mu rukundo ndetse bikanavugwa ko yamuguriye imodoka ihenze.Aba bose baje biyongera kuri Kajala wahoze ari umugore we ariko bakaza gutandukana.



