Nyuma y’uko umusore witwa Ndagijimana Eric uzwi nka X- Dealer atawe muri yombi ,Dosiye ye igashyikirizwa ubushinjacyaha, kuri ubu yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ni umwanzuro wafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023, icyakora ntabwo higeze hasomwa ibijyanye n’uko iburanisha ryagenze, umucamanza yavuze ko biri bushyirwe mu ikoranabuhanga ry’inkiko ababuranyi bakabisangamo.
X-Dealer ubwo yaburanaga kuwa 20 uku kwezi yagiye ahakana icyaha aregwa avuga ko nta gihanga yafatanywe, icyakora habonetse abatangabuhamya bamushinja.Muri abo harimo uwo yashyiriye telefoni ngo amukuriremo code n’undi ngo yari yiyambaje ubwo hacurwaga uwo mugambi.
Ubwo yatabwaga muri yombi,RIB yavuze ko ubwo hakorwaga iperereza,ngo ryagaragaje ko iyo telefoni ubwo yatswaga bwa mbere yakirijwe mu murenge wa Gitega ari naho uyu musore atuye gusa nta yandi makuru yatanzwe.
Iyi Telefoni yibiwe mu gihugu cy’u Burundi taliki 30 Nzeri ubwo The ben yahuraga n’abakunzi be mu birori yise Meet me to Night byabanjirije igitaramo cyagutse yakoze bucyeye bwaho taliki ya mbere.


