Kenya:Gahunda yo kohereza abapolisi muri Haiti yemejwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kane, inteko ishinga amategeko ya Kenya yemeje kohereza abapolisi igihumbi muri Haiti, kugirango bajye guhagarika akajagari n’ihohoterwa ry’agatsiko k’amabandi n’abahezanguni bazengereje abaturage.Akaba ari mu rwego rw’ubutumwa bw’amahoro bushyigikiwe n’umuryango w’abibumbye(UN).

Ni mu gihe Intara nto ya Karayibe yibasiwe n’ihohoterwa ry’agatsiko rigenzura 80% by’umurwa mukuru, aho umubare w’ibyaha bikomeye ugera ku rwego rwo hejuru, nk’uko uhagarariye Umuryango w’abibumbye muri iki gihugu abitangaza.

Ikindi kandi Guverinoma ya Kenya yanenzwe cyane kubera icyemezo yafashe cyo kohereza abapolisi muri Haiti, mu gihe ngo nacyo ubwacyo kitihagije kubirebana n’umutekano w’imbere mu gihugu.

Imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu yerekana impungenge ko Abapolisi ba Kenya batizewe bitewe n’uko ngo bazwiho gukoresha ingufu z’umurengera n’igitugu ku baturage bityo rero ibyo bikaba ari akaga gakomeye bituma bafatwa nk’abahonyora uburenganzira bwa muntu.

Hari impungenge rero ko nibaramuka bagiye no muri Hait batazubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *