Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yavuze inzira y’inzitane yahuye nayo haba mbere na nyuma yo gufungirwa i Mageragere, aho afata ibyamubayeho nk’umugambi w’Imana yashakaga ko aba mushya.
Kuri uyu wa Kane ubwo Titi Brown yaganiraga na ISIMBITV yavuze uburyo ki gufungwa byatumye ahinduka mushya akaba yaranahakuye ingamba zigera kuri ishatu zizamuhindurira ubuzima.Muri izo harimo kwegera abantu bazatuma yegera Imana,agira ibyishimo n’imwereka inzira yo gushaka amafaranga.
Ubwo yafungurwaga taliki 10 Ugushyingo 2023, yavuze ko yagize amahirwe yo kuba guhura na Bamporiki wari usanzwe umufata nk’umuhungu we mu igororero, ngo yamufashe mu kiganza amubwira ijambo rikomeye kuburyo agiye kuryubakiraho ubuzima.
Yagize ati”Ikintu cya mbere twaganiriye nasigaranye ku mutima wanjye, ni indangagaciro z’ubunyarwanda.Ni naho igitekerezo cy’umushinga wanjye wo gufasha abana basohotse muri gereza kubigisha kubyina cyaturutse ,ampa umurongo kandi nzawugenderaho.”
Irindi jambo ngo Bamporiki yamubwiye atazibagirwa n’uko ngo azaba umuntu ukomeye.Ati”Ntaha yamfashe ikiganza , ubundi ntajya avuga amagambo menshi(Bamporiki),yamfashe mu ntoki arambwira ati”Ugiye kuba umuntu ukomeye.”
Ikindi Titi Brown yagarutseho cyamwongereye icyizere cy’ubuzima no kugarukira Imana, ni inzozi umukozi w’Imana yamurotoreye,aho ngo yamwegereye akumubwira ko azaburana akagirwa umwere agataha.
Yagize ati”Hari umuntu usenga sinzi niba hari abamuzi witwa Morodikayi, yaraje arambwira ngo niwowe Titi Brown? Njyewe ntabwo ndi umuhanuzi uhanura ibintu byinshi kandi sindi wa muntu usenga cyane gusa inzozi ndose ziraba.Yarambwiye Ati”Uzaburana utaha Imana ikugize umwere, igiye kugukorera ibintu bikomeye cyane.”
Titi ngo yabanje kubikerensa azi ko uyu mugabo ari umutekamutwe ariko abajije abandi bagenzi be, ngo bamubwiye ko ibyo uwo mugabo avuze biba.Icyo gihe ngo yatangiye kugarukira Imana nyuma y’uko yari yarayiteye umugongo bitewe n’ibyamubayeho ariko byose bikaba byarajyanaga n’ihungabana yari yaragize ubwo yatabwaga muri yombi.
Avuga ko na nyuma yo gufungurwa n’ubu ihungabana ritarashira neza, gusa ngo hari abashinzwe gufasha abantu bafite ihungabana bamuri hafi ku buryo ngo bitazatinda kongera kwisanga muri sosiyete dore ko ngo hari ibintu byinshi byamusize harimo n’ibigezweho byamufashaga kujyana n’igihe.
Aha yatanze ingero z’uko nkubu ikoranabuhanga rya Telefoni atakimenya aho rigeze neza ku buryo kongera gushyiraho ibizamufasha kongera kwimenyekanisha bizamugora ariko ngo uko iminsi ishira bizagenda neza abifashijwemo n’inshuti ze.
Yongeyeho ko umwuga we wo kubyina agiye kuwukomeza noneho ku rundi rwego kabone ko ngo ashaka kongera no gufasha umuryango we (Barumuna be) mu mibereho dore ko ngo yafunzwe ariwe ubitaho nyuma y’uko umubyeyi we(Mama we) yari yaritabye Imana agasigarana inshingano.
Iki yanakigarutseho cyane, ko urupfu rwa Mama we rwamubabaje cyane , kuko ngo yapfuye biturutse kubukene kuko ngo yarwaye nta bushobozi aragira bwo kumuvuza bityo akaba yarumvise nawe abuze ubuzima.
Titi Brown yafunguwe taliki 10 Ugushyingo 2023 , akaba ari nayo taliki yari yarafungiweho mu mwaka wa 2021, bisobanuye ko yamaze mu igororero imyaka ibiri.Ni urubanza rwasubitswe inshuro nyinshi ariko biza kurangira urukiko rufashe umwanzuro wo kumurekura.
Yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utaragira imyaka y’ubukure akamutera inda.Gusa we n’umwunganizi we baburanye bahakana icyaha biza kugaragara ko ari umwere ari nabwo hafashwe icyemezo cyo kumurekura.


