Kenya:Hari impungenge z’abarwayi banduye HIV bakomeje guhabwa imiti y’ibicupuri

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Kenya gifite ubwoba ko ibihumbi by’ibihimbano by’imiti ya Truvada bishobora kuba bimaze gukwirakwira ku isoko.

Ni imiti isanzwe ifatwa n’abanduye Virus itera SIDA , aho kuri ubu hari impungenge ko yamaze kwiganwa mu buryo bw’ubutubuzi.

Abantu bagera kuri miliyoni 1.4 banduye virusi itera sida muri Kenya, nk’uko imibare ya UNAIDS ibivuga uhereye mu 2022. Muri bo, miliyoni 1.2 bari ku miti ivura virusi itera SIDA.

Truvada ikorwa na Galeedi Science yo muri Amerika , kugeza ubu ngo yamaze kwiganwa bityo igakoreshwa mu buryo bwa baringa.

Kugeza ubu ihuriro ry’ubucuruzi muri Afurika y’iburasirazuba, rivuga ko rigiye guhangana n’iyi miti mihimbano.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Inama y’igihugu ishinzwe kurwanya indwara zandura muri Kenya yagaragaje ko igipimo cy’ubwandu cyazamutseho 61%.

Hirya no hino muri Afurika, abashinzwe ubuzima bagaragaje impungenge z’intege nke mu buvuzi bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.Ni mu gihe abayikora bakomeje kwiyongera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *