Kuba amahanga yemera P. Kagame biri mu byihutishije ubuvuzi Dr Kanimba yaherewe mu Buhinde

Sangiza iyi nkuru

Hagati mu mwaka wa 2023, nibwo abantu benshi bamenye uburwayi bw’umudogiteri witwa Kanimba Vicent wamenyekanye mu buvuzi bwo mu Rwanda by’umwihariko mu gufasha abagore bagiye kubyara.

Uyu muganga ubwo yafatwaga n’uburwayi bukomeye muri Gashyantare 2020 yagerageje kwivuza mu bushobozi bwe bwose ariko bigeraho burashira ari nabwo benshi batangiye kubimenya ubwo yatabarizwaga binyuze ku muyoboro wa You Tube wa ISIMBI TV.

Icyo gihe hakusanyijwe ubushobozi ndetse Leta y’u Rwanda ifata iya mbere mu gutanga umusanzu wayo kugirango avuzwe ari nabwo MINISANTE yanzuye ko ajya kwivuriza mu mahanga by’umwihariko mu gihugu cy’u Buhinde.

Uyu mugabo rero ubwo yaganiraga n’iki kinnyamakuru nyuma yo kugaruka mu Rwanda avuye mu Buhinde aho yari amaze amezi hafi atandatu yitabwaho, yavuze ko akigera muri iki gihugu serivise zose yahawe zarihuse.

Impamvu ngo ni uko buri umwe wamenyaga ko aturutse mu Rwanda yamwitagaho byihariye bitewe n’uko ngo bakunda kandi bakaba bemera Perezida Kagame bitewe naho agejeje igihugu mu bikorwa by’iterambere n’imiyoborere myiza.

Yagize ati”Nongeye gushimira Leta y’u Rwanda,irwana ku banyarwanda cyane.Leta ni umubyeyi no mu mahanga baratwemera cyane ,Perezida Kagame baramwemera mu mahanga bazi ko afasha igihugu cyane .à®le maurice bavugaga ko iri mu bihugu bya mbere ubu iza mbere inyuma y’u Rwanda nibo babivuga ngo twarabarushije .”

Kanimba ubusanzwe yafashwe n’iyi ndwara ikomeye, yangizaga imikorere myiza y’ubwonko, bikajyana no gutakaza imbaraga k’umubiri, akajya asusumira cyangwa se atitira.

Nk’umuganga icyo gihe ngo arebye ku bimenyetso yatangiye gukeka ko yaba arwaye indwara yitwa ‘Parkinson’, ari nayo kugeza ubu abaganga bemeje gusa nanone akibwira ko itamufata kuko yumvaga akiri muto, kuko iyo ndwara ubusanzwe ngo yibasira abantu bageze mu zabukuru. Ariko yagiye kwa Muganga i Ndera, bemeza ko ari yo koko.

Ubwo yageraga mu Buhinde, Kanimba ngo yitaweho n’abaganga bamukorera ibizamini bitandukanye bundi bushya, n’ubunde basanga ni bwa burwayi i Ndera bamusanzemo bamwitaho arakira.

Yagarutse mu rwanda taliki 21 Ugushyingo 2023, yigenza mu gihe yari yaragiye yicaye mu kagare.
Kanimba ubusanzwe ni umuganga wakoze ahantu henshi hatandukanye nk’umu ‘gynecologist’.

Yakoze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, muri SOS n’ahandi, kandi aho yakoze hose bivugwa ko yari umuganga w’umuhanga wakoraga umurimo we neza, akaba ubu amaze igihe adakora kubera indwara ikomeye amaranye iminsi itari mike

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *