Goma: Katumbi yijeje FARDC indege z’intambara zigezweho

Sangiza iyi nkuru

Moà¯se Katumbi uri mu bakandida biyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko natorerwa kuyobora iki gihugu azagurira Igisirikare cyacyo indege kabuhariwe z’intambara.

Katumbi yabitangarije mu mujyi wa Goma aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023.

Hafi y’uyu mujyi wa Goma hamaze igihe hari umutekano muke kubera imirwano imaze igihe ihahuriza Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Katumbi yakunze gutangaza ko mu gihe yaba atorewe kuyobora RDC byamutwara igihe kitarenze amezi atandatu akaba yashyize iherezo kuri uyu mutwe.

Yavuze ko indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 FARDC imaze igihe yifashisha mu kugaba ibitero kuri M23 azazibika mu nzu ndangamurange, akazisimbuza izindi kabuhariwe zo mu bwoko bwa F-16.

Ati: “Nzashyira mu nzu ndangamurage izi ndege z’intambara za Sukhoi-25, nzane iza F-16 mu rwego rwo gushyira iherezo kuri M23.”

Katumbi yijeje ab’i Goma by’umwihariko ko nibamutora azafata igihe akajya kuba muri uriya mujyi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Goma: Katumbi yijeje FARDC indege z’intambara zigezweho
    ko uyu mukandida afite ibyiringiro byiza kuri RDC da?Wasanga aruse abandi ba president bose bahanyuze kuko we nubusanzwe nubwo bamurwanya ngo si umwenegihugu, kandi ariwe nubundi agira ibitekerezo bizima kandi akunda abaturage burya iyo ukunda abenegihugu, nta kabuza uba ufitiye igihugu akamaro.ngaho abanyekongo rwose muzitorere KATUMBI numugabo wukuri, ugira urukundo n`urugwiro.

  2. Goma: Katumbi yijeje FARDC indege z’intambara zigezweho
    kisekedi we budget yigihuguyayimariye hanze ngo aragura indege, dronne zo gutera u rwanda?Ariko igihe bamubwiriye ko urwanda rudaterwa ntiyunva?Buriya koko abona PK atavuga akagirango yamurushije ubwenge, sha niyo wakwikuba 6 ntaho mwahurira, uyu musaza wurwanda azi icyo gukora, yitonze, atekereza neza ntahubuka mu bikorwa, buriya uretseko abazungu bareba kure, biriya bigambo kisekedi yakomeje gusukanura, ngo ngaho abacancuro, ngaho wazalendo na FDRL, na FARDC bafatanije ngo bazatera urwanda, abazungu rero bakomeje gutangira kuko iyo kisekedi aza kwibeshya ngo abo bagererwa be batangije urugamba kurwanda umuriro wari kubakiraho mpaka kinshasa, kandi ntihagire nugaruka, ntihagire nurukoka nibyo bibunda byabo yavugaga apuuu ibyo se nibiki ko bari gushyana nabyo, none abazungu bararebye basanga rwose ntakurokoka kwa RDC PK nahaguruka nabana be bumwuga uretse abo bacancuro.ese ubu hasigaye bangahe ubundi ko M23 yabagabanije, reba abana ba wazalendo bahashiriye, cyokora kisekedi ICC nitamukurikirana bazaba barariye ruswa doreko azi kuyitanga cyane kubera ibirombe bya leta yabigize ibye.abazungu na PK bazi intambara icyaricyo, kisekedi rero we yiyiziye gutwara taxi voiture gusa ibindi ntumubabaze, reba abaturage bari gutwikwa ngo nabatutsi, cyokora kisekedi natabazwa abantu atwikishije, sha imana yonyine izamwihanire nayo imutwike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *