Umutoza Thierry Froger wa APR FC, yatangaje impamvu atagikinisha umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman; zirimo umubare w’abanyamahanga.
Kuva APR FC yasezererwa na Pyramids FC yo mu Misiri Shiboub yahise atakaza burundu umwanya wo gukina.
Babanje kuvugwa ko impamvu uyu mukinnyi atagikinishwa ari ukubera uburwayi, gusa nyuma haza amakuru avuga ko yaba yaragiranye ibibazo n’umutoza Thierry Froger.
Uyu mufaransa mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko Shiboub atakibona umwanya wo gukina bitewe n’impamvu ebyiri.
Ati: “Hari impamvu ebyiri Shiboub adakina. Iya mbere ni amahitamo yanjye nk’umutoza, indi ni itegeko ry’umubare w’abanyamahanga aho batagomba kurenga batandatu.”
Shiboub yatakaje burundu umwanya wo gukina mu gihe akiza muri APR FC mu mpeshyi y’uyu mwaka, yari mu banyamahanga abakunzi b’iyi kipe bari bahanze amaso babitezeho gufasha ikipe yabo.


