Umuraperi P Diddy nyuma yo guceceka igihe kirekire ku birego ashinjwa, cyera kabaye yavuze ko abakomeje kumushinja bashaka kumwicira izina.
Ni nyuma y’aho undi mugore WA Kane amushinjije ko yamufashe kungufu ubwo yari afite imyaka 17.
Uyu muraperi ngo yahuye n’uyu mugore utaravuzwe izina mu 2003 nyuma y’uko mugenzi we Harve Pierre amufatiye icyumba muri Detroit, ndetse akanamubwira ko azajyana n’indege yihariye izamugeza i New York kugira ngo abonane n’uyu muraperi.
Mbere yo gufata indege, Pierre ngo yahatiye uyu mukobwa w’imyaka 17 icyo gihe kumukorera ibikorwa by’ishimisha mubiri mbere yo kumujyana kuri studio ya P. Diddy.
Muri iki kirego cyatanzwe mu rukiko rw’ikirenga rw’i New York, bivugwa ko uyu mukobwa akimara kugera aho yagombaga guhurira na P. Diddy, ngo yahasanze uyu muhanzi ari kumwe n’itsinda ry’abasore ndetse bamuha ku bisindisha n’ibiyobyabwenge, mbere yo kumusambanya ku gahato inshuro nyinshi.
Umwunganizi we Douglas Wigdor wari unahagarariye kandi umuririmbyi Casandra Elizabeth Ventura Cassie, wabaye umugore wa mbere wagiye ahagaragara agashinja P. Diddy kumufata ku ngufu, yavuze ko ububi bw’ibikorwa umukiliya we yakorewe byamugizeho ingaruka ubuzima bwe bwose.
Iki kirego ni icya kane gishinja umuraperi P. Diddy ibikorwa by’ihohotera no gufata ku ngufu.
Uwabimburiye abandi kuzamura iki kirego ni umuririmbyi Casandra Elizabeth Ventura wamamaye nka Cassie, wanakundanye na Sean Combs cyangwa Puff Daddy, avuga ko yamusambanyije.
Cassie w’imyaka 37 avuga ko P. Diddy yamusambanyije ku gahato mu gihe kirenga imyaka 10 ndetse yanamukubitaga. Yemeza ko byatangiye ubwo yari afite imyaka 19.
Akimara kumva iby’iki kirego cya kane, uyu muraperi abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yahakanye yivuye inyuma ibirego byose akomeje gushijwa n’aba bagore bose.
P. Diddy yahise avuga ko ibi biri gukorwa mu rwego rw’abashaka kumwangiriza izina bamukurikiyeho amaramuko.
Yagize ati “Birahagije. Mu byumweru bibiri bishize, nakomeje kwicara ncecetse ndeba uburyo abantu bagerageza kwangiza izina ryanjye n’ibigwi byange. Ndambiwe ibi birego nshinjwa n’abantu bashaka amaramuko.
P. Diddy yavuze ashimangira ko nta kintu na kimwe yigeze akora ashingiye ku birego byose akomeje gushinjwa, ndetse avuga ko agomba kurwanira izina rye, umuryango we ndetse n’ukuri.
Kugeza ubu ikirego kimwe muri bine byashinjaga P. Diddy ibyaha byo gufata ku ngufu cyamaze kuvanwa mu nzira nyuma y’amasezerano y’ubwumvikane. Ni kirego cyari cyatanzwe na Cassie, wanakundanye n’uyu muraperi.


