Titi Brown umaze ukwezi afunguwe agiye gusubizwa mu butabera

Sangiza iyi nkuru

Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown, agiye kongera gusubizwa imbere y’ubutabera nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cy’urukiko rwamurekuye.

Mu kwezi gushize ni bwo Ishimwe wari umaze imyaka ibiri afunzwe yarekuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma yo kumugira umwere ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana utarageza ku myaka y’ubukure.

Urukiko rwamugize umwere nyuma yo gusanga ibyo ubushinjacyaha bwamuregaga nta shingiro bifite.

Kuri ubu amakuru avuga ko ubushinjacyaha bwamaze kujuririra kiriya cyemezo cy’urukiko mbere y’uko iminsi 30 iteganywa n’amategeko irangira.

Mu bujurire ubushinjacyaha bwamaze kugeza mu rukiko Rukuru, bwagaragaje ko umucamanza yirengagije ibimenyetso byatanzwe, busaba ko Urukiko rukuru rwakongera gusuzuma no kwemeza ko ibimenyetso bishinja Titi Brown bifatika.

Titi Brown ni umwe mu batoje akanabyina imbyino ziri mu ndirimbo nka ’Kamwe’ , ’Ubushyuhe’ ya Dj Pius na Bruce Melodie , ’Amashu’ na ’Faster’ za Chris Easy n’izindi zakunzwe na benshi mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Titi Brown umaze ukwezi afunguwe agiye gusubizwa mu butabera
    Uyu muntu yabahaye angahe ko mumuhoza mwitangazamakuru? Ese ueo yahohoteye arasetse?
    Mujye mukoma urusyo mukome ningasire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *