Isi irimo irareka ngo ibyabaye Srebrenica no mu Rwanda bibe muri Gaza – Francesca Albanese

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ukuboza, Francesca Albanese, impuguke yigenga y’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo bya Palestine, yatangaje ko ibikorwa bya Israel muri Gaza bidatandukanye cyane n’ubwicanyi buheruka mu bindi bice by’Isi nka Srebrenica n’u Rwanda.

“Ntabwo bitandukanye cyane n’ubundi bwicanyi bwakorewe abaturage urebye neza. Jenoside ni inzira, ntabwo ari igikorwa kimwe. Igomba gukumirwa ariko muri Gaza, nko muri Sebrenica n’u Rwanda mbere, Isi irimo irareka ngo ibeho, ” uyu ni Albanese abinyujije kuri X.

Yasubizaga ubutumwa bwari burimo itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye ryerekeye ubwicanyi butemewe n’amategeko mu Mujyi wa Gaza uvuga ko bwakozwe n’Ingabo za Israel, ibyo bikaba bitera impungenge ku byaha by’intambara.

Ubwicanyi bwo muri Srebrenica bwabaye muri Nyakanga 1995 bwica Abayisilamu barenga 8000 b’Abanya-Bosnia mu mujyi wa Srebrenica no mu nkengero zawo mu gihe cy’intambara ya Bosnia, mu gihe mu Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abantu barenga miliyoni.

Israel yagabye ibitero muri Gaza nyuma y’igitero cyambukiranya imipaka cyagabwe n’umutwe w’Abanyapalestine wa Hamas ku itariki ya 7 Ukwakira, mu majyepfo ya Israel, gihitana Abanya-Israel basaga 1200 mu gihe Abanyapalestine 20.400, cyane cyane abagore n’abana, bamaze gupfira muri Gaza abandi bavanwe mu byabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *