Gaston Glock, injeniyeri wo muri Autrichia wahimbye imbunda ya Glock, yapfuye afite imyaka 94. Isosiyete ya Glock mu itangazo ryayo yavuze ko umurimo w’uwayishinze “uzakomeza mu mwuka we”.
Iyi ntwaro yo mu bwoko bwa masotera (pistol) yakoreshejwe n’ingabo, abashinzwe umutekano, abatunze imbunda n’abagizi ba nabi ku Isi.
Iterambere ryayo ryashimangiwe n’umuco wa pop w’abanyamerika ndetse no kugaragara muri film zo muri Hollywood zakunzwe cyane nka film yo mu bwoko bwa Science-fiction yitwa Matrix Reloaded.
Nubwo icyo gihangano cye kizwi cyane, Glock yavuzweho kuba umuherwe wihariye wamaraga igihe kinini mu mutungo we uherereye ku kiyaga muri Autrichia.
Ntiyakunze kuvugwa mu makuru, gusa yaje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru igihe igitabo cyerekeranye n’ubucuruzi bwe cyasohokaga mu 2012, nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere mu 2011 ndetse n’igihe umucuruzi bakoranaga yageragezaga kumwicisha mu mpera z’1990.
Mu nsanganya yaherukaga guhura na yo, uwamugabye igitero, umukinnyi w’umukino wo gukirana wabigize umwuga, yamukubise inshuro zirindwi ku mutwe akoresheje inyundo ikoze muri caoutchouc (rubber mallet) ariko Glock, wari ufite imyaka 70, yirwanyeho abasha kwirukana uwamuteye.
Glock, wavutse mu 1929, yize ibijyanye na mechanical engineering muri Kaminuza y’i Vienne. Nyuma yaje gushinga ubucuruzi bw’ibicuruzwa mu mujyi uri hanze y’umurwa mukuru wa Autrichia.
Mu ntangiriro ya za 1980, ubucuruzi bwe bwagukiye mu bikoresho bya gisirikare maze bwitabira ipiganwa mu isoko ry’Igisirikare cya Autrichia cyashakaga kuvugurura masotera zacyo.
Glock yakoze igishushanyombonera cy’iyi mbunda ntoya yo muri categorie ya 9-millimetre semiautomatic handgun, ishobora kujyamo amasasu 18 no kongeramo andi byoroshye.


