Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije kandi rukatira abantu batatu barimo uwahoze ari umutoza w’umupira w’amaguru, umucamanza, n’undi muntu ku giti cye, muri dosiye y’umutoza w’umupira w’amaguru David Rumanzi wahunze igihugu.
Abantu bahamwe n’icyaha ni Rumanzi, wahoze atoza ikipe ya Amavubi y’abatarengeje imyaka 13 batorezwa muri academy ya Paris Saint-Germain (PSG) mu Rwanda; Eric Twambajimana, umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge; na Emmanuel Mwenedata.
Rumanzi na Twambajimana bahamwe n’icyaha cyo guhimba inyandiko kandi bakatiwe imyaka ibiri n’amezi atandatu, no guhagarikwa umwaka n’igice. Ibi bivuze ko bazamara umwaka umwe muri gereza. Ku rundi ruhande, Mwenedata yakatiwe amezi atatu kubera ko ntawe yamenyesheje iki cyaha gikomeye.
Mu iburanisha ryose, Rumanzi ntiyari ahari, mu gihe Twambajimana na Mwenedata bafunzwe kuva ku itariki ya 10 Werurwe nk’uko tubikesha The New Times.
Muri Werurwe, Twambajimana yatawe muri yombi azira guha impapuro mpimbano z’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zigaragaza ko Rumanzi, wasabye ubuhungiro mu Burayi nyuma yo guhunga igihugu muri Gicurasi 2022, yashakishwaga na RIB.
Rumanzi n’abandi batoza bari baherekeje ikipe y’abahungu ya U-13 ya PSG Academy Rwanda mu gikombe cy’isi cya PSG Academy mu Bufaransa.
Icyakora, ku itariki ya 25 Gicurasi, ubwo itsinda ryasubiraga mu rugo, Rumanzi yahisemo kuguma mu Bufaransa asaba ubuhungiro.
Raporo zerekana ko yahuye n’ibibazo byo kubona ibyangombwa by’ubuhunzi; biba ngombwa ko asaba ubufasha inshuti ye Twambajimana.
Twambajimana na we, yakoresheje umwanya we acura impapuro za RIB zo guhamagaza Rumanzi kugira ngo azifashishe mu gusaba ubuhungiro mu gihugu cy’u Burayi. Kubw’ibyago, izo nyandiko zafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mbere yo kugera kuri Rumanzi.


