Raporo ya Loni yagaragaje ko abasirikare b’u Burundi barenga 1000 , bajyanywe mu Burasirazuba bwa Congo banyujijwe Uvira bagiye kurwanya M23.
Amakuru Reuters nayo ivuga ko icyesha impugucye z’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko aba basirikare batangiye kujyanwa muri Congo muri Nzeri 2023 aho, aho zabaga zigiye gufasha FARDC kurwanya M23 ariko bigakorwa rwihishwa n’ubwo byagiye bimenyekana bikanavugwa ,ariko ba nyir’ubwite bakabihakana.
Iyi raporo ikomeza ivuga ko mu gihe aba basirikare b’u Burundi babaga bageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bambikwaga imyenda ya FARDC bakajyanwa kurwanya umutwe wa M23.
Ikinyamakuru Reuters kivuga ko haba ku ruhande rwa RDC no ku rw’u Burundi babajijwe kuri iyi ngingo ntibabyemera cyangwa ngo babihakane.
Umutwe wa M23, ni kenshi wagiye uvuga ko ingabo z’u Burundi ziri mu kwicirwa mu mirwano bahanganyemo n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, FDLR, Wagner, FARDC na Wazalendo ndetse bamwe bagiye bafatwa mpiri bakerekwa itangazamakuru.
Hari n’abandi barenga 150 byavuzwe ko baburiwe irengero mu ntambara yari yahuje M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, mu Kibaya cya Kibumba, muri Nyiragongo.
Ni mu gihe mu minsi ishize raporo ya Loni kandi yagaragaje ko FDLR na Wazalendo ari abicanyi ruharwa.
Iyi Raporo igaragaje iby’izi ngabo z’abarundi ziri muri iki gihugu cya Congo, mu gihe n’ubundi bivugwa ko zikiriyo kandi n’ubundi imirwanire yabo ntacyo yafashije FARDC, kuko M23 yakomeje kuyicanaho umuriro mu gihe yabaga igabweho ibitero n’izo ngabo zose zifatanyije.


