Umuryango Inamahoro w’abari n’abategarugori baharanira amahoro mu gihugu cy’u Burundi, wanenze ibirego Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda, avuga ko rufasha umutwe wa RED-Tabara.
Kuri Marie Louise Baricako, perezidante w’uyu muryango, ngo ibyo birego biragaragaza uburyo Perezida Ndayishmye ashaka guhunga inshingano ze no kudashaka ibisubizo.
Marie Louise Baricako yagize ati « Njye nibaza ko icyo ari ikibazo cy’ubuyobozi. Kuko ahazaza heza h’u Burundi, hashinzwe abayoboye u Burundi. Nihashinzwe ibihugu y’ibituranyi, nihashinzwe amahanga. Hashinzwe Abarundi n’abayoboye u Burundi. Rero ntekereza ko tugize ibibazo iwacu tugomba kureba uko tubikemura tutarnze gushyiramo ngo n’abandi n’abandi kuko iyo umaze kuvuga ngo ni abandi, mu by’ukuri uba wikuyeho inshingano zawe ugashaka ko ari abandi bazikora, ntabwo ari abandi… »
Uyu mudamu yakomeje avuga ko Abarundi bakunze gushyira ibibazo byabo ku bandi, atanga urugero rw’Abakoloni, aho avuga ko Abarundi bakunze kwitirira abakoloni n’abaturanyi ubukene bwabo no kudashyira hamwe.
Umuhari @Inamahoro_Ba uriyamiriza ivyo umukuru w’Igihugu Ndayishimiye yagiriza U-#Rwanda@MarieBaricak pic.twitter.com/LxfvNVyHrY
— Télé Renaissance (@RTVRenaissance) December 30, 2023


