Rayon Sports mu ijoro ryacyeye yaraye yakiriye Umufaransa Julien Mette waje kuyibera umutoza mukuru.
Uyu mugabo yaje asimbura umunya-Tunisia Yamen Zelfani watandukanye n’iyi kipe mu mwaka ushize.
Julien Mette w’imyaka 42 y’amavuko, yari asanzwe ari umutoza wa AS Otohô yo muri Congo-Brazzaville.
Nyuma yo kugera i Kigali yabwiye itangazamakuru ko yahisemo gutandukana na yo kubera impamvu z’umuryango we, ikindi ubuzima muri Congo bukaba bugoye cyane ugereranyije na hano mu Rwanda.
Mbere ya AS Otohô yatoje mu bihe bibiri bitandukanye, Mette yanatoje ikipe y’Igihugu ya Djibouti mu gihe cy’imyaka itatu ndetse n’ikipe ya Tongo FC Jambon na yo y’i Brazzaville.
Yari asanzwe azi Rayon Sports na APR FC
Julien Mette ubwo yabazwaga niba yari asanzwe azi Rayon, yavuze ko ayiziho kuba ari “ikipe ifite abafana benshi kurusha izindi mu Rwanda, ndetse biranashoboka ko iri mu zikunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba”.
Yavuze ko iyi kipe hashize igihe kirekire ayizi kuko anagitoza muri Djibouti yari asanzwe ayizi.
Julien Mette kandi yavuze ko asanzwe azwi ko abafana ba Rayon Sports basanzwe bakunda cyane ikipe yabo; ashimangira ko ibi biri mu bizaha iyi kipe imbaraga zo gukomeza kwitwara neza.
Indi kipe yavuze ko asanzwe azi hano mu Rwanda ni APR FC na yo isanzwe ikundwa na benshi; gusa avuga ko abizi ko Rayon Sports iyirusha abafana.
Muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu by’umwihariko yavuze ko azimo Pavelh Ndzila usanzwe ari umunyezamu wayo, kuko yamutoje muri As Otohô.
Julien Mette yasanze Rayon Sports ku mwanya wa gatatu n’amanota 30, nyuma yo gutsinda Gorilla FC bahuriye mu mukino w’umunsi wa 17 ku wa Gatanu.
Uyu mutoza yavuze ko mu byamuzanye ari ukureba uko yafasha Rayon Sports gutwara igikombe.
Ati: “Nishimiye kuba ndi hano kandi ndi umwe mu bagize Rayon Sports nk’ikipe nkuru kandi ifite abafana benshi. Nizera ko hari umusanzu natanga mu iterambere rya ruhago muri iki gihugu mfasha Rayon gutwara igikombe uyu mwaka.”


