Tanzania igiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Chelsea

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’ikipe ya Chelsea FC yo mu Bwongereza bategerejwe muri Tanzania, mu ruzinduko ruzasiga iki gihugu n’iriya kipe basinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Umuhuzabikorwa wa Chelsea muri Tanzania, Mohamed Reza Saboor, yatangaje ko abayobozi b’iyi kipe bategerejwe muri kiriya gihugu barimo Carly Telford usanzwe ari umuyobozi wayo ushinzwe ubucuruzi na Barnes Hempel uyishinzwemo ubucuruzi mpuzamahanga.

Byitezwe ko aba bayobozi bazagirana ibiganiro n’abarimo Perezida Hussein Ali Mwinyi wa Zanzibar cyo kimwe na Minisitiri wa siporo muri iki gihugu.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru bariya bayobozi ba Chelsea bazahura na Minisitiri wa siporo wa Tanzania, Damas Ndumbaro; ndetse bakaba banashobora guhura na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania mu nta gihindutse.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko mu bizaba bizanye Chelsea muri Tanzania harimo guteza imbere siporo n’ubukerarugendo.

Saboor yunzemo ko uru ruzinduko ruzasiga Chelsea na Tanzania basinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Yagize ati: “Barashaka gutera inkunga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ndetse bazafungura irerero muri Zanzibar.”

Mu gihe Chelsea yaba yinjiye mu mikoranire na Tanzania, yaba ibaye ikipe ya kabiri yo mu Bwongereza yinjiye mu mikoranire n’igihugu cyo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Arsenal ikorana n’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Igihugu gituranye n’u Rwanda kigiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Chelsea
    Babou,
    Gerageza ureke style nk’iya General Mikeke: Andika uti igihugu cya Ttz, Rda,UG, Rdc … Not gituranye n’iki niki. Oya ubwo ni ukaba Very Cheap.
    Regards

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *