Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ‘Bafana Bafana’ yaraye igeze muri ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Côte d’Ivoire, nyuma yo gusezerera Les lions de l’Atlas ya Maroc yatsinze ibitego 2-0.
Ibitego byo mu gice cya kabiri cy’umukino bya Evidence Magkopa na Aaron Mokoena byari bihagije ngo Afurika y’Epfo isezerere Maroc iri mu makipe yahabwaga amahirwe yo kwegukana CAN 2023.
Ni Maroc itahiriwe cyane n’uyu mukino kuko mbere y’uko Afurika y’Epfo itsinda igitego cya kabiri myugariro Achraf Hakimi yahushije penaliti, ndetse mu minota ya nyuma Sofian Amrabat yerekwa ikarita itukura nyuma yo gukubita igicamurundi Mokoena.
Byari ibyishimo bikomeye ku banya-Afurika y’Epfo nyuma yo kwegukana intsinzi y’amateka.
Amafoto yagiye hanze yerekana abakinnyi ba Afurika y’Epfo nishimira intsinzi bashyize ibiganza mu gituza, basa n’abigana bumwe mu buryo Cristiano Ronaldo ajya yishimiramo ibitego bye.
Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru bahuje uburyo abakinnyi ba Afurika y’Epfo bishimiyemo intsinzi no kuba bahoreraga uriya rutahizamu w’umunya-Portugal.
Ni nyuma y’uko mu Gikombe cy’Isi cya 2022 Cristiano yasutse amarira menshi, nyuma y’uko Portugal yari imaze gusezererwa na Maroc yayitsindiye muri ¼ cy’irangiza igitego 1-0.
Ni igitego cyatsinzwe na Youssef En-Neysri, gituma inzozi za Cristiano Ronaldo wifuzaga gutwara Igikombe cy’Isi cya mbere mu mateka ye zikubita igihwereye.
Iyo Maroc kandi muri â…› cy’irangiza yari yanarijije abanya-Espagne ubwo yabasezereraga kuri za penaliti 3-0, nyuma y’uko iminota 120 y’umukino wa â…› cy’irangiza wabahuzaga wari umaze kurangira banganya 0-0.
Les Lions de l’Atlas basezerewe biyongera ku bigugu nka Sénégal, Algeria, Misiri na Tunisia biri mu makipe yahabwaga amahirwe yo kwegukana CAN.



One Response
Afurika y’Epfo yahoreye Cristiano Ronaldo?
Ruhago yarahindutse