Domitillie Minani ubyara Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’u Burundi, yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yemejwe n’abarimo Perezida Evariste Ndayishimiye wavuze ko yababajwe n’urupfu rwe.
Ndayishimiye yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “Twakiranye umubabaro urupfu rw’Umubyeyi w’Imboneza yacu Nyericyubahiro Petero Nkurunziza. Turashimira Imana ko yabaye inkingi y’Umuryango akanashyigikira n’umubyeyi Sogokuru wacu mu mabanga yari ashinzwe yo kuyobora igihugu. Turihanganisha umuryango asize, Imana imwakire mu Bwami bwayo.”
Amakuru yemejwe na Guverineri w’Intara ya Ngozi, Minani Desiré avuga ko nyina wa Nkurunziza yaguye mu bitaro bya Ngozi, aho yari amaze iminsi arwariye.
Muri Kamena 2020 ubwo hari hashize amasaha make Pierre Nkurunziza havuzwe amakuru y’uko uyu mukecuru na we yapfuye, gusa Guverinoma y’u Burundi iza gutangaza ko akiri muzima.


