Itangazo rya cyamunara y’ibicuruzwa bizagurishwa na RRA ku mupaka wa la Cornishe

itangazo_corniche_page-0001.jpg

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko tariki ya 29 Gashyantare 2024, hazagurishwa ibicuruzwa bitandukanye byafatiwe muri magendu biherereye ku mupaka wa Gisenyi La Cornishe, nkuko bigaragara ku mugereka w’iri tangazo. Abifuza kugura ibyo bicuruzwa bazatangira kubisura aho biherereye mu biko bw’umupaka wa Gisenyi La Cornishe mu ma saha y’akazi, saa yine za mu […]

MONUSCO irashinja M23 kurasa kajugujugu yayo

Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwashinje umutwe wa M23 kurasa kajugujugu yabwo. MONUSCO mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko iyo kajuguju yarasiwe mu gace ka Karuba muri Teritwari ya Masisi, ndetse ko icyo gitero cyasize babiri mu basirikare bayo bakomeretse. Yagize iti: “Kajugujugu ya […]

Burundi: Nyina wa Pierre Nkurunziza yapfuye

Domitillie Minani ubyara Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’u Burundi, yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yemejwe n’abarimo Perezida Evariste Ndayishimiye wavuze ko yababajwe n’urupfu rwe. Ndayishimiye yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “Twakiranye umubabaro urupfu rw’Umubyeyi w’Imboneza yacu Nyericyubahiro Petero Nkurunziza. Turashimira Imana ko yabaye […]

Abantu 30 batawe muri yombi bakurikiranyweho kugurisha impinja zikivuka

Muri Marroc ibintu bikomeje gufata indi ntera ku bucuruzi bw’abantu kuko kuri iyi nshuro amakuru avugwa n’uko abantu bagera kuri 30 bamaze gutabwa muri yombi muri iki cyumweru bazira gucuruza impinja zikivuka n’ibindi byaha bitandukanye. Abo bantu bafashwe abenshi bari biganje mu mujyi wa Fes bakurikiranyweho ibyaha byinshi birimo gucuruza impinja , gusebanya, iterabwoba, n’ubugambanyi. […]

I Goma harashwe igisasu

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu mu nkengero z’umujyi wa Goma harashwe igisasu. Abanyamakuru b’abanye-Congo ku mbuga nkoranyambaga baravuga ko icyo gisasu cyaguye mu gace ka Mugunga gaherereye muri Komine Karisimbi; mu gice cy’uburengerazuba bw’Umujyi wa Goma. Amakuru atangwa na sosiyete sivile […]

Pasiteri Mpyisi yasabiwe gushyirwa ku rutonde rw’intwali mu Rwanda

Muganga Rutangwarwamaboko yasabiye Nyakwigendera pasiteri Ezira Mpyinsi gushyirwa ku rutonde rw’Intwali u Rwanda rufite nyuma y’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze ataratabaruka. Ibi Rutangwarwamaboko yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki 01 Gashyantare 2024, mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Muzehe Mpyisi, aho yavuze ko bijyanye n’ibikorwa uyu mubyeyi yakoze bifitiye igihugu akamaro bityo ko asanga u Rwanda rumushyize […]

Ikiganiro umunyamakuru Alain Foka yagiranye na Perezida Ibrahim Traoré wa Burkinafaso (Igice cya 2)

Alain Foka, ni umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Cameroun. Azwi cyane akorera ikinyamakuru RFI cy’Abafaransa. Kuva umwaka ushize ni umunyamakuru wikorera ku giti cye. Yamenyekanye cyane ku nkuru zicukumbuye, zivuga kuri politiki y’Afurika. Muri iyi nkuru, turabagezaho ikiganiro yagiranye na Perezida wa Burukinafaso Capitaine Ibrahim Traoré. Iki gice cya kabiri kirakomereza ku bijyanye n’umutekano. Alain […]

Uburengerazuba: Umuyobozi Mukuru wa Polisi yibukije abapolisi inshingano bafite

csm_img_3470_15cf5c6eb1.jpg

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye kuri uyu wa Kane, itariki 1 Gashyantare, yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni uruzinduko rwabereye mu Karere ka Rusizi, aho yaganirije abapolisi bakorera mu turere twa Nyamasheke na Rusizi bari bahuriye hamwe ku biro bya Polisi muri ako Karere. IGP Namuhoranye yakiriwe n’umuyobozi wa […]

Nairobi: Iturika rihambaye rya gaz ryahitanye nibura batatu abagera kuri 300 barakomereka

Iturika rihambaye rya gaz mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, ryahitanye nibura abantu batatu rikomeretsa abagera kuri 300. Umuvugizi wa guverinoma yavuze ko ikamyo yari itwaye gaz yaturikiye mu karere ka Embakasi ahagana mu ma saa 23h30 (20h30 GMT), “iteza ikibatsi gikomeye cy’umuriro”. Amazu, ubucuruzi n’imodoka hafi aho byangiritse, aho amashusho yashyizwe ahagaragara yerekana umuriro […]

Uganda: Umupolisi mukuru yishe umukuriye nyuma yo kurasanira mu kabari

Igipolisi mu Karere ka Tororo, mu burasirazuba bwa Uganda cyatangiye iperereza ku irasana ry’abapolisi babiri barasaniye mu kabari umuto akarasa umukuriye akahasiga ubuzima. Umuvugizi wa polisi muri Bukedi y’amajyepfo, IP Moses Mugwe, yavuze ko Inspector of Police (IP) Moses Okwele na Assistant Inspector of Police (AIP) William Ochom barasanye nyuma yo gutongana bapfa umuseriveri wo […]

Kazungu ushinjwa ubwicanyi yongeye gusubikirwa

Urukiko rwongeye gusubika ku nshuro ya gatatu urubanza rwa Kazungu Denis ushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rwa Kazungu , byari byitezwe ko ruburanishwa kuri uyu wa Gatanu taliki 2 Gashyantare 2024. Perezida w’uru Rukiko yatangarije Abanyamakuru ko nta rubanza ruteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024 kubera iyi […]

Kera kabaye KNC yisubiriye

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yisubiriye ku cyemezo cyo gusesa ikipe ye ya Gasogi United yaherukaga gufata. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo uyu mugabo yari yatangaje ko asheshe iriya kipe, nyuma yo kunanirwa kwihanganira “umwanda uri mu mupira w’amaguru w’u Rwanda”. KNC wari wanandikiye inzego zirimo Rwanda Premier league na FERWAFA asezera […]

USA: Hamuritswe umwanzuro wamagana igisa nka jenoside gikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda

Kuri uyu wa Kane, itariki 1 Gashyantare 2024, Umudepite w’Umunyamerika, André Carson, yamuritse umwanzuro wamagana ubugizi bwa nabi bukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo n’Abanyamulenge bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) babita Abanyarwanda. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango ikora ubuvugizi yakoze inyandiko zitandukanye zerekeye ibikorwa by’ihohoterwa ryakozwe n’abagize ingabo za DRC n’imitwe yitwara gisirikare bibasira […]

Kamonyi:Yamaze mu nda y’Isi amasaha 29 atabarwa akiri muzima

Mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugalika , haravugwa amakuru y’umugabo wamaze amasaha 29 mu nda y’isi nyuma yo kugwirwa n’ikirombe maze avamo Ari muzima gusa undi bari kumwe yakuwemo mbere yapfuye. Aba bagabo bagwiriwe n’iki kirombe Kuwa Gatatu w’iki cyumweru , hanyuma hakorwa ubutabazi birangira kuri uyu wa Kane umwe atabawe ari muzima […]

M23 Vs FARDC: Ku rugamba haramutse makuru ki?

Imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, yaramukiye muri Teritwari ya Masisi. FARDC n’abafatanyabikorwa bayo (FDLR, Abacancuro, imitwe ya Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse n’iz’umuryango wa SADC) bamaze igihe bagaba ibitero karahabutaka ku nyeshyamba za M23 bagamije kureba uko bazirukana mu bice bya […]

Uwamennye amabanga ya CIA abinyujije kuri Wikileaks yakatiwe imyaka 40 y’igifungo

Uwahoze ari umukozi wa CIA yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 kubera ko yamennye amabanga yari amaze kubona mu buryo bwo gu hackinga akayaha urubuga rwa interineti Wikileaks. Joshua Schulte na we yahamwe n’icyaha cyo gutunga amashusho yo guhohotera abana. Abashinjacyaha bamushinje ko yamennye amabanga ya “Vault 7” igikoresho cya CIA, abashinzwe iperereza bakoresha mu gukurikirana telefoni […]

Nyaruguru: Twaganiriye na Gitifu uherutse kwirukanwa usaba indishyi za miliyoni 900

32f7030f-b0a2-48f7-b225-3e39fe26fff7.jpg

Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyange, mu murenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, Mbonizana Martin, avuga ko komite nyobozi y’akarere ka Nyaruguru yamwirukanye mu kazi mu buryo budakurikije amategeko. Bityo akaba asaba indishyi z’akababaro zihwanye n’amafaranga miliyoni magana acyenda (900,000,000 Frw). Mu ibaruwa yandikiye umuyobozi w’intara y’Amajyepfo kuwa 29 Mutarama 2024 iriho kashi y’akagari ka […]

Major Sindayihebura wa FDNB yivuganwe na M23

Umutwe wa M23 ku wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama wivuganye Major Sindayihebura Adrien, umwe mu basirikare bakuru u Burundi bwari bwarohereje guha ubufasha Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC). Amakuru avuga ko uyu musirikare yiciwe muri Teritwari ya Masisi, ahaniciwe n’abandi basirikare benshi bari kumwe na we. Major Sindayihebura yiyongereye ku bandi basirikare benshi b’Abarundi […]

Panama: Umukardinali amaze iminsi aburiwe irengero

Kardinali Jose Luis Lacunza yaburiwe irengero mu burengerazuba bw’igihugu kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru nkuko byatangajwe n’Ibiro by’ubushinjacyaha mu gihugu cya Panama byavuze ko byatangije iperereza ku ibura rye . Mu itangazo diyosesi y’umujyi wa David yayoboraga, yemeje ku mugaragaro ko batazi irengero rye. Uyumukambwe w’imyaka 79, yagaragaye bwa nyuma mu ruhame yinjira mu modoka […]

Gatsibo:Operasiyo yo gufata abajura yasize batanu bafatanywe ibitoki 40

Abajura batandukanye biganje mu Karere ka Gatsibo umurenge wa Muhura, batawe muri yombi kuri uyu wa Kane taliki 1 Gashyantare 2024, nyuma yo kwiba ibitoki 40 mu Kagali ka Bibare. Aba bajura bafashwe bamaze kwiba ibyo bitoki mu mirima itandukanye y’Abaturage, bahise bajyanwa kuri Station ya RIB ya Muhura. Umwe mu baturage bibwe ibitoki yabwiye […]

Musanze: Uwari wafungishijwe n’uwashakaga ko abyarira muri gereza yarekuwe

img-20240202-wa0001.jpg

Manishimwe Aline wari wafungishijwe na muramukazi we nyuma y’iminsi mike amuteguje ko azabyarira muri gereza yarekuwe, umugabo we ashima RIB na BWIZA ku bwo gutuma arenganurwa. Ku wa Mbere tariki ya 30 Mutarama ni bwo Manishimwe yari yahamagajwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu karere ka Musanze, akihagera umugenzacyaha witwa Niwemugeni Jacqueline ahita amufunga. […]