MONUSCO irashinja M23 kurasa kajugujugu yayo

Sangiza iyi nkuru

Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwashinje umutwe wa M23 kurasa kajugujugu yabwo.

MONUSCO mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko iyo kajuguju yarasiwe mu gace ka Karuba muri Teritwari ya Masisi, ndetse ko icyo gitero cyasize babiri mu basirikare bayo bakomeretse.

Yagize iti: “Kajugujugu ya MONUSCO yimuraga itsinda ry’abaganga yarashwe n’abo bikekwa ko ari abagize M23, ubwo yari hafi y’i Karuba muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Iki gitero cyakomerekeje abasirikare babiri barimo umwe wakomeretse bikomeye.”

MONUSCO cyakora yavuze ko nyuma y’uko iriya ndege yari imaze kuraswa yashoboye kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma, abakomeretse bahita bajyanwa kwa muganga.

Umuyobozi wa buriya butumwa, Bintou Keita yifurije abasirikare bakomeretse gukira vuba, gusa anamagana kiriya gitero “cyagabwe ku ndege ifite ibirango bya Loni”.

Ni igitero yavuze ko cyabaye nyuma y’igihe kigera ku mwaka ikindi nka cyo gitwaye ubuzima bw’umusirikare wa MONUSCO wakomokaga muri Afurika y’Epfo.

Keita kandi yamaganye ibitero bikomeje kwibasira abatuye Kivu y’Amajyaruguru kuva imirwano muri iyi ntara ifashe indi ntera, asaba M23 “guhagarika imirwano nta mananiza ndetse no kurambika hasi intwaro” hanyuma igakurikiza imyanzuro y’inama ya Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo 2022.

Uyu mugore yanibukije ko kugaba ibitero ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bigize ibyaha by’intambara, mbere yo gusaba ubutabera bwa Congo Kinshasa gukurikirana abakomeje kubigiramo uruhare.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntacyo M23 yari yagatangaje ku birego ishinjwa na MONUSCO.

Uyu mutwe cyakora waherukaga guha gasopo buriya butumwa ushinja kuba umaze igihe wifashisha indege zabwo na drones mu gutata ibirindiro byawo, hanyuma ugashyira amakuru ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC bahanganye mu ntambara.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. MONUSCO irashinja M23 kurasa kajuguju yayo
    Ariko uyu mukecuru si FDLR
    Kandi ako gakecuru kibuke ko monusco yiyemeje gufasha iyo myanda yose yica abavuga ururimi rwikinyarwanda byumwihariko abatutsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *