Umutwe wa M23 ku wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama wivuganye Major Sindayihebura Adrien, umwe mu basirikare bakuru u Burundi bwari bwarohereje guha ubufasha Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).
Amakuru avuga ko uyu musirikare yiciwe muri Teritwari ya Masisi, ahaniciwe n’abandi basirikare benshi bari kumwe na we.
Major Sindayihebura yiyongereye ku bandi basirikare benshi b’Abarundi barimo na ba Ofisiye bakuru M23 ikomeje kwivugana kuva mu mwaka ushize wa 2023.
Amakuru avuga kandi ko Major Sindayihebura ‘Rukambo’ ari ubwa kabiri yari yoherejwe kurwana mu burasirazuba bwa RDC, dore ko mu Ukuboza umwaka ushize yari yakomerekeye mu mirwano biba ngombwa ko ajya kuvurirwa i Bujumbura.
Bivugwa ko ubwo yari arwaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo ari mu bamusuye akamushimira ku bw’ubwitange yaherukaga kugaragaza ku rugamba aho imitwe ya Wazalendo yaherukaga gutererana Ingabo z’u Burundi bikaba ngombwa ko ziraswa na M23.



One Response
Major Sindayihebura wa FDNB yivuganwe na M23
Amakuru ya M23 n,ingabo z,uburundi atureba ho iki harya?