Mu gihe intambara yo muri Sudani ikomeje abagore n’abakobwa bagiye biga ubumenyi bushya mu kigo cy’imyitozo y’imirwano cyashyizwe mu cyahoze ari ishuri.
Amezi 10 y’imirwano yabaye hagati y’igisirikare cya Sudani, iyobowe na Jenerali Abdel Fattah Burhan, n’ingabo za Rapid Support Force, umutwe w’abaparakomando ukomeye uyobowe na Jenerali Mohammed Hamdan Dagalo, watsembye igice kinini cy’abaturage muri iki gihugu.
Mu myitozo yabereye i Port Sudani, ingabo za Sudani zahamagariye abasivili gufata intwaro, ndetse abasirikari bakuru bigisha imyitozo abagore n’uburyo bwo gukoresha intwaro nk’imbunda za AK-47.
Bamwe mu bagore bahawe imyitozo babwiye radiyo Sky News yo mu Bwongereza ko bitabiriye iyo iyo myitozo kugira ngo bifatanye n’imiryango yabo kwirwanaho no kubungabunga umutekano w’Igihugu.
Bivugwa ko abantu barenga miliyoni 9 bavanywe mu byabo muri Sudani, abagera ku bihumbi 12 bahatakariza ubuzima,naho impunzi miliyoni 1.5 zahungiye mu bihugu by’ibituranyi.


