Kirehe: Umubyeyi wanze kuvuza umwana we kugeza mu gisebe hajemo ibisimba yakebuwe

Mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kirehe bamwe mu babyeyi barashinjwa gutererana abana babo ku buryo bamwe binabaviramo ingaruka zikomeye zirimo n’urupfu. Nyuma y’uko hari abatinda kujyana abana babo kwa muganga, byagaragaye ko ababyeyi bo muri aka karere bakwiye kwigishwa bakamenya ko umwana aba afite uburenganzira bwo kuvuzwa kandi kare. Umwe mu babyeyi baganiriye na […]

Bemba yagurutse i Goma kwikiza M23 yifashishije MONUSCO

Minisititiri w’Ingabo akaba na Visi Minisitiri w’Intebe,kuri uyu wa Kabiri yagarutse i Goma yizeza abaturage ko bagiye gufatanya na MONUSCO mu kurwanya umutwe wa M23, by’umwihariko ngo mu kubuza aba barwanyi gufata umujyi wa Sake umaze iminsi warabaye isibaniro y’intambara. Bemba agarutse i Goma, nyuma y’uruzinduko yari yagiriye muri uyu Mujyi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize […]

M23 yateguje ab’i Sake ko igiye ‘kubabohora’

Umutwe wa M23 watangaje ko ufite gahunda yo kwigarurira Umujyi wa Sake, mu rwego rwo ‘kubohora’ abawutuyemo basumbirijwe n’ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize imirwano ikomeye ikomeje kujya mbere hafi y’uriya mujyi wo muri Teritwari ya Masisi, by’umwihariko mu misozi iwukikije. FARDC ibifashijwemo na FDLR, […]

Kinshasa: Bigaragambije bamagana ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi

Ku wa mbere taliki ya 12 Gashyantare 2024, abaturage ba Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bigaragambirije imbere y’abahagarariye ibihugu byabo mu bihugu by’iburengerazuba ariko nako bamwe basahura ibikorwa by’inyungu by’abo banyamahanga. Icyari cyihishe inyuma y’iyi y’imyigaragambyo ngo ni ukutagira icyo umuryango mpuzamahanga ukora imbere y’ihohoterwa rikorwa n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba […]

Kagame na Erdogan baganiriye uko bashimangira ubufatanye

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare yahuye na Recep Tayyip ErdoÄŸan wa TĂ ÂĽrkiye, bagirana ibiganiro. Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bitabiriye inama ya World Governments Summit ihuza abagize za Guverinoma zo hirya no hino ku Isi. Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa […]

Perezida wa Nigeria yasubitse urugendo rwe muri Senegal

Bola Tinubu, Perezida wa Nigeria azahurira na Macky Sall wa Senegal ku wa kane i Addis Abeba, muri Etiyopiya. Mu gihe uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cya Nijeriya akaba na perezida w’ubu wa ECOWAS rwari ruteganijwe ku wa mbere i Dakar rwasubitswe burundu. Byari biteganijwe ko mu murwa mukuru wa Senegal, Bola Tinubu azaganira na mugenzi we […]

Alison Thorpe wagizwe ambasaderi mushya w’u Bwongereza azatangira imirimo ye muri Nzeri

Madamu Alison Thorpe yagizwe Ambasaderi mushya w’u Bwongereza mu Rwanda asimbuye Omar Daair OBE, uzimurirwa mu yindi ambasade. Thorpe azatangira imirimo ye muri Nzeri 2024 nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Bwongereza. Muri Mutarama 2021, nibwo Omar Daair yagizwe Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda na Ambasaderi udatuye mu Burundi muri Mutarama 2021, atangira imirimo muri Nyakanga […]

Ntabwo nanga u Rwanda, Abanyarwanda n’abanye-Congo turi abavandimwe: Luvumbu

Umunye-Congo HĂ©ritier Nzinga Luvumbu yasabye kudafatwa nk’umwanzi w’u Rwanda kubera imyitwarire aheruka kugaragaza, ashimangira ko Abanyarwanda n’abanye-Congo ari abavandimwe. Luvumbu yabibwiye FERWAFA iheruka kumutumaho ngo asobanure iby’ikimenyetso aheruka gukora ubwo Rayon Sports akinira yakinaga na Police FC. Luvumbu ni we wafunguye amazamu muri uyu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ku gitego cya Coup-Franc yatsinze […]

RDC:Urujijo ku bifaru bya UPDF byagaragaye Kitshanga na Mweso

Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Congo, hari amakuru akomeje kugenda avugwa hirya no hino cyane ayerekeye ku mirwano.Amwe mu yavugwa ariko ateye urujijo n’ay’imodoka 20 n’ibifaru by’intambara bigera kuri 4, bivugwa ko ari iby’igisirikare cya Uganda kirimo gufasha M23. Ni amakuru ikinyamakuru Kivu Morning Post kivuga ko yatangajwe n’uwitwa AimĂ© […]

Izindi ntwaro ziremereye zitwikiriwe n’amahema ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda

Nyuma y’uko Abasirikare benshi b’u Burundi n’Imbonerakure (urubyiruko rwa CNDD-FDD) barunzwe ku bwinshi ku mupaka n’u Rwanda kuva hafashwe icyemezo cyo gufunga imipaka n’u Rwanda, ubu biravugwa ko muri Komini ya Busoni, mu ntara ya Kirundo, hafi n’umupaka n’u Rwanda hashyizweho amasaha ntarengwa yo gutaha (couvre-feu), aho abaturage bavuga ko batewe ubwoba n’urujya n’uruza rudasanzwe […]

Sudan:Abagore n’abakobwa bize amayeri yo kwirwanaho mu gihe intambara ikomeje gukara

Mu gihe intambara yo muri Sudani ikomeje abagore n’abakobwa bagiye biga ubumenyi bushya mu kigo cy’imyitozo y’imirwano cyashyizwe mu cyahoze ari ishuri. Amezi 10 y’imirwano yabaye hagati y’igisirikare cya Sudani, iyobowe na Jenerali Abdel Fattah Burhan, n’ingabo za Rapid Support Force, umutwe w’abaparakomando ukomeye uyobowe na Jenerali Mohammed Hamdan Dagalo, watsembye igice kinini cy’abaturage muri […]

Samia Suluhu yahuye na Papa Francis bagirana ibiganiro

Kuri uyu wa mbere, taliki 12 Gashyantare 2024, Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yahuye na Papa Fransisiko i Vatikani, agirana agirana nawe ibiganiro ku iterambere ry’imibereho muri Tanzaniya no guteza imbere amahoro muri Afurika. Samia na Papa bombi bumvikanye kandi gushimangira umubano w’ububanyi n’amahanga hagati ya Tanzaniya na Vatikani.Samia yavuze ko yishimiye uruhare rwa […]

FERWAFA yahannye ‘abasifuzi bibye APR FC’ ikina na Police FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ rwamaze gufatira ibihano abasifuzi basifuye umukino wa nyuma w’irushanwa ry’ubutwari, nyuma yo gukora amakosa yatumye APR FC itwarwa Igikombe na Police FC. Ku wa 01 Gashyantare ni bwo Police FC yatwaye Igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari, nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 2-1. Ni umukino waranzwe n’imisifurire itaravuzweho rumwe yanateye ubushyamirane […]

Byinshi ku bakomando ba Somalia bazwi nka Gorgor bahangayikisha Al Shabaab – Amafoto

thumbnail.jpg

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud asanga abakomando kabuhariwe ba Gorgor bakunze kwita “Eagles” cyangwa za “Kagoma”, baragize uruhare rukomeye mu guhashya Al Shabaab ndetse agashimangira ko adashidikanya ko ari ingirakamaro ku gihugu. Igisirikare cya Turkiya cyatangiye gutanga imyitozo y’abakomando n’ingabo zo kurwanya iterabwoba ku basirikare 150 b’ingabo z’igihugu cya Somalia mu 2020 binyuze mu […]

Abanyarwanda basabwe kwigaragaza mu iserukiramuco rigiye guhuririmo abahanzi 200

Mu gihe mu mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco rizahurizwamo abahanzi 200, Abanyarwanda basabwe kubyaza umusaruro ibyo bafite kuko ari amahirwe aboneka gacye. Ni iserukiramuco Mpuzamahanga rizamara iminsi 10, ryiswe “Kigali Trialennial” rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere, rikazabera i Kigali guhera tariki 16 kugeza 25 Gashyantare 2024. Rizahuza abahanzi baturutse mu bihugu 25. Umunyamabanga […]

Uruganda rwa mbere rutunganya amata y’ifu mu Rwanda ruzatangira gukora muri Werurwe – RAB

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhnzi n’Ubworozi, (RAB), cyatangaje ko mu Rwanda hari inganda zirindwi zitunganya amata ndetse n’abandi bantu 45 batunganya amata bagakoramo ikivuguto, Fromage n’ibindi. Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, Dr Solange Uwituze yavuze ko izi nganda zigiye kwiyongeraho urundi runini ruzajya rutunganyiriza amata y’ifu i Nyagatare ruzatangira muri Werurwe, mu gihe byari biteganyijwe […]

Mu Rwanda hagiye gushingwa ikigo gitanga amasomo yo kubungabunga amahoro

3-18.jpg

Kuri uyu wa Mbere, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) bakoze inama yo gushyiraho ikigo cy’indashyikirwa cy’amasomo yo kubungabunga amahoro. Iyi nama yari iyobowe n’Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen. MK Mubarakh. Mu ijambo rye, Gen MK Mubarakh yavuze ko u Rwanda ruri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuva mu 2004, ariko […]

Twiteguye kujya mu biganiro: Minisitiri Lutundula

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje koroshya imvugo ku byo kuba yajya mu biganiro na M23, nyuma y’igihe yararahiye ko itazigera na rimwe iganira n’uyu mutwe. Kinshasa imaze igihe yotswa igitutu n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi na Israel isabwa kujya mu biganiro na M23; nk’inzira nyayo yakemura […]

Kinshasa: Amabendera ya Amerika n’u Bubiligi yatwitswe n’abigaragambya bariye karungu

Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Gashyantare, Abapolisi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo barashe ibyuka biryani mu maso mu gutatanya abigaragambyaga batwitse amapine n’amabendera ya Amerika n’u Bubiligi hafi y’ahari icyicaro cya za ambasade zitandukanye z’ibihugu by’iburengerazuba n’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu murwa mukuru Kinshasa. Abigaragambyaga bavuga ko barakajwe n’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa […]

Abifuza kwinjira muri RDF ku rwego rwa ofisiye batangiye kwiyandikisha

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamenyesheje Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye ko kwiyandikisha ku Turere no ku Mirenge bitangira kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 13 Gashyantare kugeza ku ya 11 Werurwe 2024 . Abahamagawe ni abo ku rwego rwa Ofisiye baziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako […]

Ramaphosa yategetse SANDF kohereza muri RDC abandi basirikare 2,900

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, yategetse ko hoherezwa abandi basirikare 2,900 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amakuru yemejwe na Perezidansi ya Afurika y’Epfo, mu itangazo yasohoye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare. Afurika y’Epfo isanzwe ifite muri RDC Ingabo zoherejweyo binyuze mu […]