RDC:Urujijo ku bifaru bya UPDF byagaragaye Kitshanga na Mweso

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Congo, hari amakuru akomeje kugenda avugwa hirya no hino cyane ayerekeye ku mirwano.Amwe mu yavugwa ariko ateye urujijo n’ay’imodoka 20 n’ibifaru by’intambara bigera kuri 4, bivugwa ko ari iby’igisirikare cya Uganda kirimo gufasha M23.

Ni amakuru ikinyamakuru Kivu Morning Post kivuga ko yatangajwe n’uwitwa AimĂ© Mukanda Mbusa, uharanira uburenganzira bwa muntu.Avuga ko ngo ibyo bikoresho bya gisirikare byagaragaye ku gice cya Kitshanga-Kilolirwe na Mweso mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa Mbere taliki 12 Gashyantare 2024.

Yagize ati”Nyuma yo guhora dutabaza tuvuga ko ingabo za Uganda zirimo kubohoza ubutaka bwa Congo mu bice bya Bunagana, Kitagoma na Kibaya, ubu noneho twabonye intwaro ziremereye zirimo ibifaru 4 , imodoka 20 z’intambara zinyura Kitshanga-Kilolirwe na Mweso zigiye mu bikorwa byo gufasha M23″.

Gusa ku rundi ruhande nta kimenyetso na kimwe cyagaragajwe ko aba basirikare bivugwa ko babonywe muri ibi bice, ari aba UPDF kabone ko nta birango by’izi modoka byafashwe bityo bigacyekwa ko ari ugushaka gusebya no kwangiza izina rya Uganda mu ruhando rw’akarere.

Uyu AimĂ© Mukanda , avuga ko n’ubwo bahora batabaza, Leta ya Congo ntiyitaye ku kumenya uburyarya bwa Uganda no kumenya aho ihagaze ku kibazo cy’Intambara ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa Congo, ari nayo mpamvu ngo Kinshasa yakabaye yirukana Ambasaderi wa Uganda mu rwego rwo gutanga umurongo nyawo no kwihanangiriza iki gihugu.

Ati”Nk’umuryango utegamiye kuri Leta turasaba guverinoma ya Kongo gukuraho ambasaderi wa Uganda i Kinshasa no guhagarika amasezerano ibihugu byombi kugeza igihe Abagande bazasobanura aho bahagaze kuri iyi ntambara mu buryo bweruye.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC:Urujijo ku bifaru bya UPDF byagaragaye Kitshanga na Mweso
    Luvumbu n’ubwo ya koze amakosa ariko tuzamukumbura rwose.Amahoro masa kuri Luvumbu.

    1. RDC:Urujijo ku bifaru bya UPDF byagaragaye Kitshanga na Mweso
      Ntakosa njye mbona yakoze, ahubwo abanyarwanda bafite inkeka bitekerezo. Nda ushongorera ishongo ho nyiri shongo ari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *